Komiseri wungirije ushinzwe abasora n’itumanaho muri RRA, Uwitonze Jean Paulin avuga ko amakoperative y’abahinzi n’aborozi yabegereye abagaragariza imbogamizi z’uko atari abacuruzi, bituma hashyirwaho umwihariko ku makoperative y’abahinzi n’aborozi bitandukanye n’uko byakorwaga, aho basabwaga gutanga facture ya EBM no gutanga umusoro ku nyungu ku musaruro wagurishijwe.
Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro cyagaragaje ko habaye impinduka mu buryo amakoperative y’abahinzi n’aborozi yasabwaga kwiyandikisha muri gahunda yo gutanga inyemezabwishyu y’ikoranabuhanga ndetse no gutanga umusoro ku nyungu ku musaruro bagurushije.
Inganda zaguze umusaruro ku bahinzi cyangwa ku makoperative y’abahinzi, hatanzwe umurongo ko iyo uwo musaruro ufite agaciro katarenga miliyoni 12 Frw ku mwaka umuhinzi cyangwa uruganda basonewe umusoro ku nyungu, kandi ntihasabwa inyemezabwishyu ya EBM kuko afatwa nk’umuhinzi cyangwa umworozi.
Nubwo bimeze gutyo, hafashwe umwanzuro ko umuhinzi cyangwa umworozi urengeje amafaranga miliyoni 12 Frw ku mwaka we biteganyijwe ko habanza gukurwaho izo miliyoni 12, asigaye akayatangira umusoro ku nyungu.
Amakoperative ariko asabwa ko agomba gukora ibarura rinoze ku misanzu y’abanyamuryango igatangirwa umusoro ku buryo bukwiye bitari umutungo wa koperative wose.
Ku rundi ruhande ariko ngo hari abantu ku giti cyabo bagura umusaruro n’abahinzi mu rwego rwo kuwucuruza, abo bafatwa nk’abacuruzi bo ntibarebwa n’uyu mwihariko w’abahinzi n’aborozi.




