Senateri Francine Muyumba wo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo arashinja u Rwanda gukora ibishoboka ngo ruburizemo umugambi w’Umuryango wa SADC wo kohereza ingabo mu burasirazuba bw’igihugu bukomeje kuvugwamo imirwano ya hato na hato hagati y’umutwe wa M23 ndetse n’igisirikare cya FARDC n’imitwe y’inyeshyamba ikorana nacyo .
Uyu musenateri abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter kuri uyu wa Gatatu, yanditse ati “U Rwanda ruragenda rushimangira umubano warwo n’ibihugu bya SADC mu rwego rwo gukumira kohereza ingabo z’akarere z’uyu muryango mu burasirazuba bwa DRC. Gukoresha dipolomasi birakomeje munsi ya diplomasi y’intege nke ya Kinshasa.”
Yakomeje agira ati “Repubulika ya Demokarasi ya Congo, igihugu cy’ikinyamuryango wa SADC, igomba kumvisha ibindi bihugu bigize uyu muryango ko ari ingamba zo guca intege gahunda ya SADC ku bijyanye no kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo”.
Uyu musenateri kandi yanenze ubushobozi bucye bwa dipolomasi y’igihugu cye avuga ko ishobora kurushaho kugiteza ibibazo.
Ati “Ubushobozi buke bwa diplomasi bwa Kinshasa buragenda burushaho gushyira igihugu mu kaga ko kubura umutekano no kugicamo ibice. U Rwanda rwongereye ingamba z’ubufatanye, harimo no mu bya gisirikare n’ibihugu byinshi bya SADC hagamijwe kubona ko ibihugu by’uyu muryango byava mu byemezo byafashwe bishyigikira Repubulika ya Demokarasi ya Congo”.
Yongeyeho ko “SADC igomba kumva ko Repubulika ya Demokarasi ya Congo ari igihugu kigize uyu muryango kandi ifite inshingano zo kuba inyuma ya DRC. Ibinyuranye n’ibyo bizaba bigize kurenga ku buryo bukomeye cyangwa ku nyandiko zigenga uyu muryango.”
Mu gusoza ubutumwa bwe yagize ati ” Kinshasa igomba guhagarika gutaka kubera u Rwanda ikajya ku kazi kugira ngo irinde Congo “.
Senateri Muyumba yatangaje ibi mu gihe Perezida Hichilema wa Zambia (Kimwe mu bihugu bigize SADC) yatangiye kuri uyu wa Kabiri uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri, no mu gihe u Rwanda kuri ubu rufitanye umubano mwiza n’igihugu cya Mozambique nacyo kibarizwa muri uyu muryango.




One Response
Umusenateri arashinja u Rwanda gushaka kubuza SADC kohereza ingabo muri RDC
uyu aragaya igihugu ke gifite intege nke, ariko nawe ndabona aruko, none se aragirango u rwanda rwe kugira umubano nibindi bihugu ngo nuko biri muri SADC/Yewe depute we ntacyo ukoze, u rwanda nigihugu kiza kigendera kumategeko, kizi ubwenge ntabwo ari cyabitama wanyu wirirwa yica gusa abaturage yarabamaze, none ngo iki?Kuki mutamenya ubwenge unva njye ndabona ntacyo uvuze, kuko u rwanda ntiruzabura kunvikana nibindi bihugu.mugumane ubwenge bucye bwanyu abandi mubareke.ubu se ko cyabitama ahoza urwanda mu kanwa ke ngo tuguiye gutera u rwanda, igihe yabivugiye iyaba undi aba yararurangije kera, ariko se ibyo bigambo gusa yibwirako urwanda ari congo, oya sha barabashutse, ahubwo azibeshye yongere no kurushotora guza uretse no kwirirwa avuga gutera, yaturuka he, se agasoreza hehe?inyuma se, imbere se a gauche ou adroite hhhhhhhaaa ndamusetse azapfa ataruteye , nabanze asobanuke nibyo arimo naho u rwanda murwihorere baca umugani ngo “RURATERA ,NTIRUTERWA” rwakumenagura ukibaza niba ari amavubi yakurumye wanayashaka ukayabura noneho ukajya wunva ko urwanda ari urwanda.