Umuseriveri yirukanwe azira gusohora amashusho y’umugabo wasohokanye igipupe asambanya

Umukozi wakoraga muri resitora yo muri Carolina y’Amajyaruguru yirukanwe kubera ko yashyize ku rubuga rwa TikTok amashusho y’umukiriya waje gufata icyo kurya yitwaje igipupe akoresha mu mibonano mpuzabitsina.

Tara Bjork umukozi wo muri resitora yasohoye aya mashusho ku ya 27 Gicurasi 2024 ubwo yamaraga kuyafatira mu kazi aho yakoraga.

Ubwo yamaraga gusohora aya mashusho yarengejeho amagambo agira iti: “Yego, ntabwo nemerewe gukoresha TikTok mu kazi, gusa abe ariko mu byita.”

Amashusho atangira agira ati: “Nkora muri resitora nziza i Charlotte, ariko nimundebere ibyinjiye hano.”

Nyuma yo kuvuga gutyo yerekeza kamera ya telephone ye ku mugabo uba wasohokanye n’igipupo akoresha mu gutera akabariro.

Nk’uko bigaragara ku mashusho, uyu mukiriya aba yicaye muri iyi resitora maze n’igipupe cye yishimishirizaho mu gitanda cyimwicaye imbere barebana akana ko mu jisho.

Aya mashusho uyu mukozi wa resitora yashyize hanze yagize amamiliyoni y’abantu bayarebye mbere y’uko nyiri kuyasohora yirukanwa mu kazi.

Nyuma y’uko ayo mashusho abaye virusi kuri TikTok, uyu mukozi yaje gusohora andi mashusho atangaza ko yirukanwe kubera gushyira hanze umukiriyi wisohokaniye umukunzi we umuha ibyishimo mu gitanda.

Aganira n’ikinyamakuru Charlotte Observer, Tara Bjork yagize ati: “Nari nzi ko kimwe mu bintu bibiri kigiye kubaho, kubona abantu benshi bareba iyi videwo nkanezerwa ndetse no gusakara kw’aya mashusho bigatuma nirukanwa.”

Tara Bjork ashimangira ko ibyabaye byose yari abyiteze kuko bitamutunguye ndetse ntibyigeze bigira icyo bimuhungabanyaho.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *