Umushinga w’amashyuza muri Nyabihu wasize abaturage mu cyeragati

Umushinga wari ugamije kubyaza ingufu amashyuza wakoreraga mu karere ka Nyabihu hagati y’ikirunga cya Karisimbi n’ikiyaga cya Karago wagiye utishyuye abaturage nyuma y’aho utageze ku ntego wari wiyemeje.
Abatuye mu Karere ka Nyabihu ahakorewe igerageza ry’umushinga wa Leta wari ugamije gushakisha ingufu z’amashuyuza, baravuga ko bari mu rusobe rw’ibibazo basigiwe n’uwo mushinga nyuma yo gufata ubusa abawugeragezaga bakigendera.

amashyuza 3
Imashini yagombaga gutunganya ingufu zikomoka ku mashyuza

Bamwe mu baturage bo mu Mirenge ya Kabatwa na Jenda batuye hafi y’ikirunga cya Kalisimbi n’ikiyaga cya Karago; ibyanya bibiri by’ibanze byageragerejwemo uriya mushinga wa Leta y’u Rwanda bavuga ko kuva uyu mushinga wagenda bakomeje kwibasirwa n’urusobe rw’ibibazo byakuruwe n’uyu mushinga nyuma y’aho ugendeye ubasigayemo amafaranga atagira ingano.
Mu 2013 nu kwezi kwa karindwi , MININFRA ( Minisiteri y’ibikorwa remezo yatangiye ishakisha ry’amashyuza mu Karere ka Nyabihu ngo yunganire ubundi bwoko bw’amashanyarazi bukoreshwa mu gihugu, ni ishakisha ryakozwe binyuze mu mushinga ‘Karisimbi geothermal drilling’.
Uyu mushinga, washyirwaga mu bikorwa n’icyari (EWSA) ibifashijwemo n’amasosiyete abiri yo mu Bushinwa; China petroleum Development and Technology Corporation(CPTDC) na Great wall Drilling Company (GWDC).
Nyuma y’amezi 6 ibi bigo byombi biri mu igerageza ry’uyu mushinga ryatwaye amadorali y’Amerika miliyoni 21, amashyuza yashakishwaga atabonetse maze byinshi mu bikoresho byifashishwaga bipakirwa indege n’imodoka bikurwa mu Karere ka Nyabihu.
Abaturage bari mu kangaratete
Mu ishyirwa mu bikorwa ry’uriya mushinga, uruhare rw’umuturage rwagaragariraga buri wese cyane ko imashini zakoreshwaga zari ziteretse mu masambu y’abaturage mu gihe ayo masambu ari yo kandi yakorerwagamo ubucukuzi hashakishwa amashyuza.
Icyakora, abaturage bafite imitungo yangijwe n’ibikorwa byo gushakisha amashyuza bakomeje kuzamura amajwi bavuga ko amasezerano bagiranye na Leta atubahirijwe; ibintu banagaragaza ko bikomeje kubagiraho ingaruka.
Abo baturage bavuga ko babarirwa muri 60, bitoyemo komiti ishinzwe kubakurikiranira ikibazo ariko iyo komiti ivuga ko aho igeza ikibazo cyabo kitabonerwa umuti.
amashyuza 2
amwe mu masezerano abaturage bagiranye na REG

Umwe mu baturage waganiriye na Bwiza.com utuye mu Kagari ka Bukinanyana ko mu Murenge wa Jenda, agira ati “Bijya gutangira EWSA yaraje ipima isambu yanjye ubundi tugirana amasezerano yanditse bahita bubakamo kino kizu[inzu].
“Kuri metero 550 bari bansezeranyije ko bazajya bampa ibihumbi 200 ku mwaka ariko ku ikubitiro bampaye gusa ibihumbi 61, umwaka wararangiye nishyuza ayari asigaye ntibayampa, mbona undi urarangiye nabwo ntibayampa ndetse n’amafaranga y’uwo mwaka nayo barayanyima (…) mbese ibyo twari twumvikanye byahinduwe imfabusa kumpamvu ntaramenya kugeza ubu.”
Uwo mugabo avuga kandi ko nyuma y’uko icyari EWSA gihunduriwe izina cyigahinduka REG, ubuyobozi bw’icyo kigo gishya bwamusezeranyije binyuze muyandi masezerano ko buzamwishyura ubukode ndetse bukanagura ubutaka bwe bwubatsweho ariko ngo nabyo ntibyakozwe.
Ati “Nta kintu na kimwe bigeze bamfasha mubyo bari banyemereye; umukozi wa REG yansuye inshuro nyinshi anyizeza ko bagiye kumfasha ariko ndategereza amaso ahera mu kirere, hanyuma iyo ngiye ku Karere barambwira ngo baramvuganira ubundi bikaguma gutyo.”
Abaturage bo mu Karere ka Nyabihu batuye mu gice cyageragerejwemo ishakishwa ry’amashyuza baganiriye na bwiza.com, bavuga ko bahawe ingurane idahuye n’agaciro k’ubutaka bwa Kabatwa nk’ahantu bizwi ko hafatwa nk’ikigega cy’igihugu cy’ibirayi kuko bihera cyane.
Abo baturage bahuriza ku kwerekana ko ubutaka bwabo bwasizwe ari ‘uruharabuge’ bisobanuye ko kongera kubuhinga ngo bwere bisa nk’ibidashoboka.
Muri ubwo butaka, hamwe magingo aya hari ibigega binini cyane byabagamo amazi mugihe cy’umushinga ariko ubu bidakora, ahandi hubatse inzu zabagamo amamashini mugihe ahandi hagaragara impombo nini cyane zazamuraga amazi ziyajyanye kuri Karisimbi ahageragerezwaga umushinga.
Bahereye kuri ibyo banahuza n’ingengo y’imali ‘nini’ yagiye kuri uriya mushinga ‘ku busa’, abaturage bo mu Karere ka Nyabihu bavuga ko bo n’igihugu muri rusange bari mu gihombo…
Undi muturage nawe yabwiye bwiza.com ko ingurane bivugwa ko yaagombaga kubona ntaho zihuriye n’ingaruka umushinga wamusigiye kabone ko nta n’izobamwe babonye. Ati” ibi njye mbona bizatugiraho ingaruka mu hazaza hacu ariko kandi n’igihugu cyarahombye.”
Bwiza.com yagerageje kuvugana n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyabihu ntibyashoboka kuko umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ari nawe uri ku buyobozi bw’akarere muri iki gihe atabashaga kuboneka ku murongo wa telefoni.
Ariko uyu muyobozi kuri iki kibazo yari yatangarije ikinyamakuru Izuba rirashe ko Ubutaka bw’abantu ntiwapfa kubukoresha uko wiboneye hanyuma ukigendera, ntabwo akarere kazemera ko umuturage akomeza kubigenderamo…”
amashyuza 1
Kimwe mu bigega byagombaga kwifashishwa

Ngabo akomeza avuga ko Akarere ka Nyabihu hamwe n’inzego zigakuriye zirimo intara y’Iburengerazuba bakomeje gukorera ubuvugizi abaturage bafite ibyabo byangijwe n’imirimo yo gushakisha amashyuza aho ngo kubufatanye n’ikigo cy’igihugu gitanga ingufu(REG) hari kwigwa uburyo abo baturage bagurirwa ibyangijwe cyangwa bagahabwa ubukode.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyabihu avuga ko mu mpera z’iki cyumweru abaturage bazaba bamaze guhabwa umwanzuro ku kibazo bafite.”
Mu byifuzo by’abaturage b’Akarere ka Nyabihu by’umwihariko abatuye mu Murenge wa Kabatwa bavuga ko hakwigwa uburyo ibigega binini byasizwe n’umushinga wo gushakisha amashyuza byakwifashisha bagahabwa amazi cyane ko ngo ntayo bagira mu bice batuyemo.
Agaruka kuri ibyo, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyabihu atangaza ko icyifuzo cy’abaturage cyizashyikirizwa ubuyobozi bwa REG.
Mu mwiherero w’abayobozi bakuru mu Rwanda wari uyobowe n’umukuru w’igihugu Paul Kagame mu mwaka ushize wa 2015, umushinga wo kubyaza amashyuza ingufu z’amashanyarazi wakurikiranwaga na MININFRA mu Karere ka Nyabihu wagaragajwe nk’uwizwe nabi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com
 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *