Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Cameroon (FECAFOOT 🇨🇲) ryahagaritse by’agateganyo abasifuzi bane nyuma y’imyanzuro yabo yateje impaka nyinshi mu mukino wa shampiyona MTN Elite One wahuje Victoria United na PWD Bamenda, wabereye kuri Centenary Stadium i Limbe ku Cyumweru tariki ya 25 Mutarama 2026.
Nk’uko FECAFOOT yabitangaje ku mbuga nkoranyambaga zayo, abo basifuzi bahagaritswe kubera ibyemezo byavuzweho kubogama, byatumye umukino urangwa n’impaka zikomeye, ndetse bigatera abafana ba PWD Bamenda gusohoka muri stade umukino utarangiye.
Mu byemezo byarushijeho gukomeretsa imitima y’abafana harimo:
Penaliti 3 zahawe Victoria United, mu gihe PWD ivuga ko nta kosa ryari ryabaye
Igitego cya PWD cyanzwe, umusifuzi wungirije avuga ko habayeho ukurarira (offside), nyamara abafana n’abakurikiranye umukino bavuga ko bitari byo
PWD yahawe amakarita 7 y’umuhondo n’ikarita 1 y’umutuku.
Mu itangazo ryayo, FECAFOOT yavuze ko abasifuzi bose bayoboye uwo mukino hamwe na komiseri w’umukino bahagaritswe by’agateganyo, mu gihe iperereza riri gukorwa kugira ngo hamenyekane ukuri ku byabaye.
Iryo shyirahamwe ryongeye gutangaza ko ryatangiye iperereza ryihariye ku wundi mukino wahuje Dynamo de Douala na AS Fortuna, kubera amakuru avuga ko hashobora kuba harabayeho gushyira hamwe ngo umukino ugende mu murongo runaka (match-fixing).
Ibi byatumye abakunzi ba ruhago muri Cameroon bongera gusaba ubutabera n’ubunyamwuga mu misifurire, kugira ngo shampiyona igende mu mucyo no mu bwizerwe.




