Umusirikare wa Amerika yahungiye muri Koreya ya Ruguru

Koreya ya Ruguru yemeje ko umusirikare wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika witwa Travis King yinjiye ku butaka bwayo, kubera “gufatwa nabi bitari ibya kimuntu n’ivangura” yakorerwaga mu gisirikare.

Private Travis King w’imyaka 23 y’amavuko, ku wa 18 Nyakanga ni bwo yirukanse ajya muri Koreya ya Ruguru aturutse mu y’Epfo ubwo yari ari kumwe na ba mukerarugendo bari basuye agace ka Demilitarised Zone’ (DMZ) kari mu turinzwe cyane ku Isi gatandukanya Koreya zombi.

Ibitangazamakuru byo muri Koreya ya Ruguru byatangaje ko uriya musirikare yemeye ko yambutse umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko kandi ko ashaka ubuhungiro.

Ni bwo bwa mbere Koreya ya Ruguru yari igize icyo ivuga kuri uriya musirikare.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku ruhande rwazo zivuga ko zikomeje kugerageza kuganira na Koreya ya Ruguru kugira ngo Private King arekurwe, zibifashijwemo n’itsinda rya Loni rishinzwe ibikorwa byo mu gace Koreya zombi ziherereyemo.

Iri tsinda rinafite umurongo wa telefone utaziguye rivuganaho n’igisirikare cya Koreya ya Ruguru.

Kuri uyu wa Gatatu ubwo yasubizaga ku byatangajwe na Koreya ya Ruguru, umutegetsi wo muri Minisiteri y’ingabo za Amerika yavuze ko icyihutirwa kuri bo ari ugucyura Private King mu rugo mu mutekano “binyuze mu nzira zose zihari”.

Koreya ya Ruguru n’ubwo yemeje ko uriya musirikare ari ku butaka bwayo nyuma yo kuhinjira binyuranyije n’amategeko, ntiyigeze itangaza aho aherereye.

Ibiro ntaramakuru by’abanya-Koreya KCNA, byatangaje ko “mu iperereza, Travis King yemeye ko yari yarafashe icyemezo cyo kuza muri DPRK [Koreya ya Ruguru] kubera ibyiyumviro bibi yari amaze igihe yifitemo ku gufatwa nabi no ku ivanguramoko mu gisirikare cy’Amerika.”

Byunzemo ko “yanavuze ko ashaka gusaba ubuhungiro muri DPRK cyangwa mu kindi gihugu, avuga ko yatengushywe na sosiyete irimo ubusumbane ya Amerika”.

Private King usanzwe ari impuguke mu butasi, ni umusirikare wa Amerika kuva muri Mutarama 2021.

Yari ari muri Koreya y’Epfo muri gahunda yo kuba ahimuriwe mu rwego rw’akazi.

Mbere yo kwambuka muri Koreya ya Ruguru, uyu musirikare yamaze amezi abiri afungiye muri gereza yo muri Koreya y’Epfo ku birego byo kurwana, afungurwa ku itariki ya 10 Nyakanga.

Yari yitezwe gusubira muri Amerika n’indege kugira ngo akurikiranwe mu rwego rw’imyitwarire (discipline).

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *