Wildelis Rosa, umusirikare wungirije wo mu ngabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerik, akaba n’umupolisi wa New Orleans, yapfuye nyuma y’iminsi mike yibagishije akitereshaho amabuno bizwi cyane nka Brazilian Butt Lift (BBL) muri Miami.
Rosa w’imyaka 26, yari aherutse kuva mu butumwa bw’akazi muri Kuwait. Yabwiye umuryango we ko agiye kwizihiza isabukuru ye, nyamara ajya kwibagisha mu ibanga.
Operasiyo yayikorewe ku bitaro bya Prestige Plastic Surgery Clinic, aho bamukuyeho ibinure mu bice byinshi by’umubiri babishyira mu kibuno.
Nyuma y’iminsi ibiri gusa, yasanzwe yapfiriye mu bwiherero aho yari acumbitse. Raporo y’abagenzacyaha yavuze ko yazize “pulmonary embolism” (amaraso yafunze imitsi y’ibihaha) bitewe n’ingaruka za ya operasiyo.
Urupfu rwe rwakanguye benshi ku byago bishobora guterwa na BBL, cyane cyane muri Miami aho abantu benshi bahajya kubera igiciro giciriritse. Ibarura ryagaragaje ko abantu 25 bamaze kuhapfira mu myaka itatu ishize bazize izi operasiyo.
Mushiki we yavuze ko Rosa yari afite inzozi zo kuzakorera FBI, ariko inzozi ze zahindutse agahinda ku muryango we.




