Umusirikare wari umaze iminsi 6 yararengewe n’urubura yatabawe ari muzima bifatwa nk’igitangaza cy’Imana

Umusirikare umwe ukomoka mu gihugu cy’ubuhinde, yatabawe ari muzima nyuma y’iminsi 6 yararengewe n’urubura, inshuti n’abavandimwe bararize barihanagura biyumvisha ko yapfuye.
Nk’uko byatangajwe na Leta y’Ubuhinde, ngo mu cyumweru gishize nibwo abasirikare 10 barengewe n’urubura(neige) ahitwa Siachen agace k’urubura rwinshi, ubuyobozi bukaba butizeraga ko hari n’umwe buzasanga agihumeka.
New Picture (1)
Nk’uko byatangajwe na Gén D.S. Hooda, kuri uyu wa mbere tariki ya 8 Gashyantare 2016, yagize ati: “muri Operasiyo yabereye Siachen yo gushaka abasirikare 10 bari barazimiye mu rubura, twasanze umwe agihumeka umwuka w’abazima, abandi bose ntamahirwe twasanze bagifite yo kuba bakiriho”.
Aba basirikare 9 batabawe bashizemo umwuka bose bahise bajyanwa mu bitaro bikuru bya gisirikare i New Delhi, mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, ati: “turizera ko ari ibitangaza byabaye,dufatanye gusenga”.
Aba basirikare uko ari 10 bari bararengewe n’urubura, bakaba barakuwe muri metero 8 z’ubujyakuzimu, aka gace ka Siachen gaherereye kuri sheni y’imisozi ya Himalaya, iyo ari mu gihe cy’imvura haba hari ku bukonje bukabije (-60 degrés Celsius).
Nk’uko bitangazwa n’urubuga 7sur7 dukesha iyi nkuru, kuva mu mwaka w’1984 abasirikare basaga 8.000 bamaze guhitanwa n’uko guhanantuka kw’urubura rugahita rubagwa hejuru dore ko ari mu misozi miremire.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théoneste Itangishatse/Bwiza.com

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *