Umusore agize imyaka 17 acyonka nk’uruhinja

Umubyeyi w’umugore uturaka muri Tanzania yateje impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’amashusho agaragaza uyu mugore ari konsa umuhungu we w’imyaka 17. Aya mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana uyu muhungu aruhukira ku mabere y’umubyeyi we yrangiza agatangira konka.

Mu gihe benshi ku mbuga nkoranyambaga batangiye gusaba ibisobanuro, umunyamakuru wa Foxe TV yasuye uyu mugore n’umuhungu we, yabajije uyu mubyeyi impamvu yakomeje kumwonsa nyuma y’igihe cyemewe. Uyu mubyeyi yavuze ko atabona impamvu ituma abantu babikemanga, ariko hakaba hari abakeka ko afite ikibazo cyo mu mutwe gikeneye kwitabwaho.

Nyuma y’ibyo, benshi mu bakurikiye iyi nkuru bagaragaje ko iyi ngeso idakwiriye, ndetse bagatanga impungenge ko uyu mugore yaba hari ikibazo cy’ubuzima cyo mu mutwe gikomeye gikeneye kwitabwaho.

Ibi byije nyuma y’aho abagabo benshi muri Tanzania basangije ibihuha bivuga ko amashereka yubaka imitsi ndetse no n’akanyabugabo mu gihe y’imibonano mpuzabitsina.

Guverinoma ya Tanzania, ku bufatanye n’abayobozi batandukanye, yahise itanga ubutumwa bwo kuburira abagabo kwirinda gusaba abagore babo amashereka ku buryo bibangamira ubuzima bw’abana n’abagore babo. Komisiyo ya Handeni, Toba Nguvila, yavuze ko abagore benshi bagaragaje ko abagabo babo amashereka ku buryo bibangamira abana babo bakeneye ayo mashereka.

Ibi byatangaje benshi muri Tanzania ndetse no mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, by’umwihariko muri Kenya, Uganda na Tanzania, aho ibihuha nk’ibi bikomeje guca mu nzira nyinshi bigera ku bagabo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *