Umusore n’inkumi bagaragaye basambanira ahazwi nko ku Kinamba bafunzwe

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwafunze umusore n’inkumi bagaragaye mu mashusho basambana mu ruhame.

Amakuru avugwa n’uko ngo aba bombi bategewe amafaranga kugirango basambane ubwo bari ahazwi nko ku Kinamba mu mujyi wa Kigali.

Ibi babikoze ku wa Gatandatu tariki 2 Ukuboza 2023, babikorera ahitwa ku Kinamba mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kacyiru, Akagari ka Kamutwe, Umudugudu wa Nkingi.

Ni nyuma y’uko ngo abamotari bari bashyizeho intego y’amafaranga 6000 ku muntu uribusambanyirize mu ruhame umukobwa wari uraho wasaga n’uwasinze, maze ngo haza umusore nawe wagaragaraga nk’uwanyweye inzoga aramusambanya barayamuha.Ni mu gihe umukobwa we ngo yari yemerewe 3000frw.

Nyuma y’iryo bara rero andi makuru yamenyekanye nuko ngo aba bombi kuri uyu wa mbere taliki 04 Ukuboza 2023,batawe muri yombi na RIB bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Kacyiru.

Bakurikiranyweho icyaha cyo gukora ibiteye isoni mu ruhame kivugwa mu ngingo ya 143 y’Itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange,

Baramutse bahamwe n’icyaha, bahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *