Umusore wo mu karere ka Gisagara witwa Munyankindi Abraham yatangaje ko afite intego yo kuba umwe mu bakire 10 u Rwanda ruzaba rufite mu myaka 10 iri imbere.
Munyankindi ubwo yahabwaga ijambo mu nama y’igihugu y’Umushyikirano yatangiye kuri uyu wa 27 Gashyantare 2023, yavuze ko yize icyiciro cya gatatu cya kaminuza, amaze kurangiza, ajya ashaka ibiraka yinjirijemo amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 200.
Aya mafaranga ngo yayatangijemo ubworozi bw’inkoko 50, na zo zaje kororoka, abona amahirwe yo guterwa inkunga na Leta y’amafatanga y’u Rwanda ibihumbi 300, bigera aho yagura igishoro, agura inkoko 500.
Munyankindi yagize ati: “Izo nkoko 500 zamfashije mu bukire, ndakira, ubwo amafaranga y’inyungu nayashoraga no mu bucuruzi bwo kugura imyaka. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, ubu ngubu nahaye urubyiruko akazi, bagera ku 9. Muri abo ngabo, batanu nabaguriye imodoka.”
Uyu musore yabwiye Perezida Kagame ko ubu atunze imodoka yifashisha mu ishoramari rye. Ati: “Ubu nanjye ntuze imodoka imfasha kuzenguruka nkora akazi kanjye. Si ibyo gusa kandi. Narakomeje, ubu mfite n’abana batatu nakuye ku muhanda, ndabafasha mu mibereho ya buri munsi, basubira mu ishuri, ubu bariga neza.”
Munyankindi avuga ko we na bagenzi be bafite umushinga wo gutangiza uruganda rutunganya ibikomoka kuri avoka, kandi ngo mu myaka 10 azaba ari mu baherwe 10 igihugu kizaba gifite. Ati: “Si ibyo gusa nyakubahwa Perezida wa Repubulika, ubu ndifuza ko mu myaka 10 iri imbere ngomba kuzaba ndi mu bakire 10 iki gihugu kizaba gifite.”



