Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Nigeria, Eric Chelle, yashinje Les Léopards ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kubasezerera ibifashijwemo amarozi.
Ku Cyumweru tariki ya 16 Ugushyingo ni bwo Congo Kinshasa yageze mu mikino ya kamarampaka ihuza imigabane mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, nyuma yo gusezerera Super Eagles ya Nigeria bari baguye miswi igitego 1-1 kuri Penaliti 4-3.
Nigeria yari yabanje gufungura amazamu ku munota wa gatatu ibifashijwemo na Frank Onyeka, mbere y’uko Meschack Elia yishyura iki gitego ku munota wa 32.
Ubwo Super Eagles yari imaze gusezererwa, umutoza Eric Chelle yagaragaye agerageza kurwana n’abatoza ba RDC mbere y’uko abantu bafatafata.
Uyu munya-Mali nyuma yabwiye abanyamakuru ko kurwana yabitewe n’uburakari, nyuma yo kubona umwe mu batoza ba Les Leopards akoresha amarozi ubwo amakipe yari ageze mu gihe cyo gutera za Penaliti.
Yagize ati: “Mu gihe cya Penaliti zose, umutipe wo muri RDC yakoze voodoo (amarozi). Yari afite ibintu bimeze nk’amazi ari kubinyanyagiza. Ni yo mpamvu nabaye nk’umurakarira.”
Ku wa Kane tariki ya 20 Ugushyingo ni bwo RDC iheruka mu gikombe cy’Isi mu myaka 51 ishize izamenya indi kipe bagomba guhurira mu mikino ya kamarampaka ihuza amakipe yo ku migabane itandukanye.
Amakipe abiri muri atandatu azitabira iriya mikino ni yo azabona itike y’Igikombe cy’Isi kizabera mu bihugu bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique.




