Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Adel Amrouche yatangaje ko abakinnyi b’Amavubi badafite imbaraga zihagije kandi urwego rwabo ruri hasi, kuko batabona umwanya wo gukina mu makipe yabo, ibintu atabasha gukosora mu minsi mike y’umwiherero w’Ikipe y’Igihugu.
Ibi yabivuze ku wa Mbere, tariki ya 9 Kamena 2025, nyuma yo gutsindwa umukino wa kabiri wa gicuti bahuyemo na Algérie.
Adel yavuze ko iyi mikino yatanze amasomo menshi, ariko nanone igaragaje ko hakiri icyuho gikomeye mu buryo bw’imyitozo n’imyitwarire y’abakinnyi.
Yagize ati: “Twabonye urwego rwa bamwe, ariko biragaragara ko urwego rwabo ruri ku gipimo cya Shampiyona y’u Rwanda. Ntabwo nshobora kubigisha byose mu Ikipe y’Igihugu. Tugomba guhindura byinshi kugira ngo dukosore amakosa.”
Yasobanuye ko abakinnyi b’Amavubi bagaragaje intege nke ugereranyije n’abo bahanganye, ati: “Muri uyu mukino mwabonye itandukaniro mu mbaraga no mu mikinire. Ibyo byose bishingira ku makipe bakinamo. Ikipe y’Igihugu si yo itoza abakinnyi.”
Adel Amrouche yavuze ko hari abakinnyi batiteguye ku rwego mpuzamahanga, ndetse nta buryo bwo kubongerera imbaraga mu minsi mike y’umwiherero.
Yagize ati: “Nta mbaraga bafite, twari hasi. Ntabwo bishoboka kongerera abakinnyi imbaraga mu minsi ine. Murebe abandi twahuye, bamaze ibyumweru bibiri cyangwa bitatu bitoza hamwe. Hari byinshi tugomba gukosora.”
Kuva yatangira gutoza Amavubi, Adel Amrouche amaze kuyitoza imikino ine, atsindwa itatu anganya umwe, nta mukino n’umwe aratsinda.
Uyu mutoza aritegura gukomeza imyiteguro y’imikino y’amajonjora yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi, aho Amavubi azahura na Nigeria na Zimbabwe muri Nzeri 2025.




