Umutoza Wenger yatangaje ko akamaro ka Alex Sanchez muri Arsenal kazagaragara ku cyumweru bahatana na Leicester

Mu gihe irushanwa rya Premier League rigeze ahakomeye, nibwo ibihanganjye muri ruhago birushaho kwigaragaza,ni muri urwo rwego umutoza w’ikipe ya Arsenal, Wenger yatangaje ko akamaro k’umukinnyi we Sanchez kazagaragara kuri iki cyumweru taliki ya 14 Gashyantare 2016 ku mukino uzahuza Arsenal n’ikipe ya Leicester kugeza ubu iri ku mwanya wa mbere.
Ibi yabitangaje nyuma y’uko mu kwezi kwa 9 umwaka ushize aribwo Arsenal yihereranye Leicster ikayitsinda ibitego 5-2 kuri Sitade ya (Win at the king Power ) bityo ngo uyu musore ntamishyikirano afite, azongera yigaragaze ku mukino uzabahuza kuri iki cyumweru.
Arsenal
Mu mikino 8 uhereye igihe irushanwa rya Premier League ryatangiraga Sanchez ntiyari yakabashije kunyeganyeza inshundura, bisobanuye ko intsinzi ye yambere ari ibitego yatsinze Leicester nyuma y’iyo mikino yaramaze adatsinda, none n’ubu nicyo gihe ngo yigaragaze.
Nyuma y’uko Sanchez ava mu mvune, yagize uruhare rw’ibitego 2-0 Arsenal iherutse gutsinda Bournemouth, ibyo byatumye umutoza Wenger amwita umunyamugisha kuko abasha kuzuza inshingano ze.
Mu magambo ye yagize ati “ yari amaze igihe kinini ari mu kiruhuko, nk’uko mubizi yari yaravunitse ariko muri icyo gihe kingana n’amezi 2 yari amaze, ndibaza ko ubu ameze neza”
Yakomeje agira ati “ Sanchez ni umwe mu bakinnyi batavogerwa ndetse biragoye kuba wamuhagarika igihe yegereye izamu, yujuje ibisabwa byose.”
Umutoza Wenger yemeza ko abakinnyi be bose bashoboye cyane ndetse kugeza ubu afite imigambi yo gukura ikipe ya Leicester ku mwanya wa 1 bityo akaboneraho no gutwara igikombe muri iri rushanwa rya Premier League.
Si we wabivuze gusa kuko ikindi cyamamare mu bakinnyi ba Arsenal, Aoron Ramsey yavuze ko biteguye gukura Leicester ku mwanya 1 bityo Premier League ikajya mu biganza bya Arsenal.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@bwiza.Com
 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *