download (9)

Umutwe wa Mobondo muri DRC urashinjwa guhohotera abaturage i Kinshasa

Igisirikari cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyatangaje ko umutwe wa Mobondo ukomeje ibikorwa by’ubugizi bwa nabi n’ihohoterwa rikabije ku baturage batuye mu duce tumwe na tumwe tw’umujyi wa Kinshasa, cyane cyane mu murwa wa Maluku, hafi y’ahitwa Bankana.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku cyumweru tariki 27 Nyakanga 2025, umuvugizi wa FARDC, Capitaine Antony Mualushayi, yavuze ko amakuru yizewe, arimo n’amashusho, yemeza ko aba barwanyi ba Mobondo bakorera abaturage ibikorwa by’ubugome birimo gukubitwa, kwicwa urubozo no kubambura ubumuntu.

Icyo gihe, tariki ya 21 Nyakanga, abantu bari baturutse i Bankana batwawe bugwate n’aba barwanyi, bamwe bakorerwa iyicarubozo, umwe muri bo aza no gupfa azize ibikomere. Ingabo za FARDC zahise zitabara, zibohora aba bantu, zibajyana mu bigo nderabuzima kugira ngo bitabweho.

Kubera uburemere bw’ibyo bikorwa, FARDC yohereje ibirindiro by’ingabo muri ako gace hagamijwe kurinda abaturage, kurwanya umwanzi no gufata abakoze ibyo byaha kugira ngo bazashyikirizwe ubutabera.

Umuvugizi wa FARDC yibukije ko kuba aba barwanyi ba Mobondo barahawe aho bacumbikirwa by’agateganyo na “Réserve d’Armée pour la Défense (RAD)” bidatanga uburenganzira bwo kurenganya abaturage. Yagize ati: “Nta burenganzira bafite bwo kwiyita kwivanga mu miyoborere y’abaturage, ibyo ni ibyaha bihanwa n’amategeko.”

FARDC yemeje ko izakoresha inzira zose zemewe n’amategeko mu kugarura ituze, kurinda abaturage no guhashya buri mutwe w’inyeshyamba ushaka guhungabanya umutekano muri ako gace kazwiho kugira umutekano muke utezwa n’ abitwaje intwaro.

Ni mu gihe abaturage ba DRC bakomeje kwibasirwa n’ ibitero by’ abitwaje intwaro aho na none ku munsi w’ejo habaye igitero cy’ abantu bitwaje intwaro bo mu mutwe wa ADF bishe abantu basaga 40 mu ntara ya Ituri bisigira agahinda gakomeye abaturage.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *