Mu ijoro ryo ku wa gatandatu tariki ya 9 rishyira kuri iki cyumweru tariki ya 10 Kanama 2025, haraye imirwano yasakiranije ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC n’abarwanyi ba Mobondo mu mudugudu wa Mbankana, uherereye Komini ya urbano-rurale de Maluku, mu mujyi wa Kinshasa.
Nk’uko bitangazwa na Kapiteni Antony Mualushayi, umuvugizi w’operasiyo yiswe Ngemba ya FARDC mu kurwanya uwo mutwe witwara gisirikari, imirwano yabereye ku rwuri rwa Sosiyete Congo Futur ubwo abasirikari ba FARDC bumvaga urusaku rw’ amasasu ahagana saa yine z’ijoro bakihutira kwitabara.
Muri iyi mirwano, abarwanyi batatu ba Mobondo bishwe, imbunda ebyiri zo mu bwoko bwa kalibire 12 zafashwe, abakozi benshi bari bafashwe bugwate barokowe, umwe mu bakozi yakomerekejwe bikomeye acibwa ikirenge n’umuhoro, ariko ku bw’itabara ryihuse ry’ingabo ubuzima bwe bwarokotse.
Iyi mirwano iheruka ibaye ikomoka ku makimbirane amaze igihe yibasira komine ya Maluku, ahagaragara ibikorwa by’iyi mitwe yitwaje intwaro imaze iminsi yinjiriye mu bice by’Uburasirazuba bwa Kinshasa.
Mobondo ikomoka mu karere ka Grand Bandundu, ikaba ishinjwa n’ingabo za Leta gukorera abaturage iyicarubozo n’ibindi bikorwa bibasuzugura, gufata abantu bugwate, kugerageza gushyiraho abayobozi b’imigenzo gakondo b’impimbano no kurenga ku burenganzira bwa muntu ku buryo bukabije.
Umudugudu wa Mbankana, aho iyi mirwano yabereye, umaze kuba ahantu hateye ubwoba kuko iyi mitwe isanzwe ihakorera ibitero ku baturage no ku masambu yabo.




