2128abb94999c68c

Umuvandimwe wa Baba Levo yakoze impanuka ikomeye

Umuhanzikazi wo muri Tanzania, Shilole uzwi kandi nka Zena Yusufu Mohammed, yajyanywe kwa muganga byihutirwa nyuma yo kugirana impanuka ikomeye y’imodoka mu ijoro ryo ku wa 2 Mutarama 2026.

Amakuru y’iyi mpanuka yamenyekanye mu masaha ya mu gitondo cyo ku wa Gatandatu, atangajwe na Baba Levo, umudepite uhagarariye Umujyi wa Kigoma ndetse akaba n’umuvandimwe wa Shilole. Yavuze ko uyu muhanzikazi yari ari mu rugendo ava i Kigoma yerekeza i Dodoma, ubwo imodoka yari arimo yagongaga inka mu gace ka Maragalasi.

Baba Levo yatangaje ko ubu Shilole ari kwitabwaho n’abaganga mu Mujyi wa Tabora, kandi ko bakomeje gukurikirana uko ubuzima bwe buhagaze. Yanashyize hanze amashusho agaragaza ubukana bw’iyo mpanuka, aho imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Vellfire yangiritse cyane igice cy’imbere, bonnet ikaba yari hafi gutandukana n’imodoka.

Iyi mpanuka yabaye mu gihe gito cyane nyuma y’uko Shilole ashyize amafoto ku mbuga nkoranyambaga agaragaza yishimye, asangira umuceri, anifuriza abakunzi be umunsi mwiza wa mbere w’uwagatanu w’umwaka mushya wa 2026, abasaba no gusura resitora yari arimo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *