Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ingabo w’Ikirenga yirukanye Major Gen Rutatina wari usanzwe uyoboye iperereza rya Gisirikare (J2) ndetse anahinduranya ku myanya abandi basirikare bakuru bahita batangira imirimo mashya bakimara gutangazwa.
Dore uko aba basirikare bakuru bahinduriwe inshingano
Nk’uko tubikesha urubuga rwa Minisiteri y’ingaboGen Major Jacques Musemakweli wayoboraga abarinda umukuru w’igihugu ni we ubaye Umugaba Mukuru w’Ingabo (Army Chief Staff) zirwanira ku butaka asimbuye Lt. Gen. Mushyo Kamanzi Frank uherutse kugirwa Umugaba w’Ingabo za UNAMID muri Sudani..
Gen Maj Alex Kagame wayoboraga ingabo mu ntara y’amajyepfo yagizwe Umuyobozi w’abarinda umukuru w’igihugu(Republican Guard) asimbuye Gen. Musemakweli.
Gen Maj Rutatina we yirukanywe ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Iperereza mu Ngabo (J2) yari amazeho amezi atageze kuri atatu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com



