Umuyobozi w’inyeshyamba wahigishwaga uruhindu yishwe n’igisirikare cya Leta ya Congo (FARDC)

Bede Rusagara wari umuyobozi w’inyeshyamba Maà¯-Ma௠yishwe n’ingabo za Leta ya Congo nyuma y’igihe kirekire ahigwa kubera ibyaha yashinjwaga.
Bede Rusagara yishwe kuwa gatandatu tariki ya 29 Kanama 2015, ubwo ingabo ze zakozanyagaho n’iza Leta araswa ubwo yahagarikwaga akanga I Kasenge muri teritwari ya Uvira (Sud-Kivu).
Nk’uko byatangajwe na radiyo Okapi, ngo ingabo za Bede Rusagara zatangiye imirwano ku wa gatanu, ubwo zashakaga kwigarurira umujyi Uvira.
INYESHYAMBA
Andi makuru yavugwaga kuri Bede Rusagara, ni uko yahigishwaga uruhindu, kubera ibyaha yashinjwaga byo gusahura, kwiba inka,ubwicanyi, gufata abagore ku ngufu,…
Ku bw’ibyaha yaregwaga yarahunze, yavuye muri Burundi agaruka muri Congo yakirwa mu muryango we i Luvungi mu kibaya cya Ruzizi akomeza kuhatura.
Mu mwaka w’1996, ubwo habagaho igikorwa cyo guhuza ingabo (Avènement de l’Alliance des forces démocratiques pour la libération (AFDL)) Bede Rusagara yagiye muri izo ngabo, muri 2000 yasabye kujya mu mutwe wa Leta witwaga RDC, 2003 ahita yinjizwa mu ngabo za Leta ya Congo FARDC ahabwa ipeti rya Major.
Yagizwe umuyobozi wa batayo i Chivanga yakoreraga muri pariki ya Kahuzi-Biege, ari nabwo yahise ashinjwa kugurisha imbunda n’amasasu, Bede Rusagara ubwo yari agiye gufungwa yahise atoroka ajya gushinga uwo mutwe w’inyeshyamba i Ruzizi.
Izi nyeshyamba Maà¯-Ma௠zari ziyobowe na Bede Rusagara ngo zakoranaga bya hafi n’inyeshyamba za FNL zikomoka mu Burundi zari ziyobowe na Agathon Rwasa utaravugaga rumwe na Leta ya Perezida Nkurunziza i Burundi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *