Minisitiri w’Intebe wa Barbados yijeje gukomeza umubano wa gicuti usanzwe hagati y’igihugu cye na Barbados avuga ko yiteguye gukomeza ubufatanye mu nyungu z’abaturage b’ibihugu byombi. Ni nyuma y’ubutumwa Perezida Paul Kagame bwamushimiraga kubwo kongera gutorwa.
Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 14 Gashyantare, abinyujije kuri X, yashimiye Minisitiri w’Intebe Mia Amor Mottley agira ati: “Ndashimira mushiki wanjye, Minisitiri w’Intebe Mia Amor Mottley, ku bwo kongera gutorwa abikwiriye.”
Umukuru w’igihugu yavuze ko u Rwanda ruha agaciro ubucuti bukomeye buri hagati y’ibihugu byombi, bushingiye ku mahame ahuriweho yo kwiyemeza, kudacogora n’umuhati wo guharanira ubukire n’agaciro by’abaturage b’ibihugu byombi.”
Mu gusubiza, Mia Amor Mottley na we yashimiye Perezida Kagame yise musaza we kubwo gushima intsinzi ye, agaragaza ko Barbados iha agaciro umubano ifitanye n’u Rwanda.
Yakomeje agira ati: “Kandi ntegerezanyije amatsiko gushimangira ubufatanye bwacu mu gihe dukora kugira ngo abaturage bacu bahabwe icyubahiro, amahirwe, n’iterambere.”
Yunzemo ati: “Turizera gukomeza kwagura ubufatanye bwacu mu myaka iri imbere. Wowe n’abaturage ba Barbados mbifurije gukomeza kugera ku ntsinzi no gutera imbere.”
Mottley, uri ku butegetsi kuva mu 2018, yongeye gutorerwa kuba Minisitiri w’Intebe wa Barbados, nyuma y’uko ishyaka rye, Barbados Labour Party, ryegukanye imyanya yose 30 mu matora rusange y’Inteko Ishinga Amategeko ritsinze ishyaka Democratic Labor Party rya Ralph Thorne bari bahanganye.




