Umuyobozi w’ishyaka ryo muri Bulgaria riharanira ububyutse kandi rishyigikiye u Burusiya, Kostadin Kostadinov, yafashwe amashusho abuza imodoka kwinjira ku ruganda rw’intwaro i Sopot mu ruzinduko rwa Perezida wa Komisiyo y’u Burayi, Ursula von der Leyen, kuri iki Cyumweru, itariki 31 Kanama 2025.
Iri shyaka riharanira inyungu z’abenegihugu ryagerageje kubuza Perezida wa Komisiyo y’u Burayi, Ursula von der Leyen, kwinjira mu ruganda rw’intwaro ruri mu Mujyi wa Sopot wo muri Bulgaria, aho bivugwa ko bibasiye imodoka yari igeze aho bari bateraniye bizeye ko arimo.
Umuyobozi w’iri shyaka, Kostadin Kostadinov, wakunze gusaba ko Bulgaria yava muri NATO, yateguye imyigaragambyo ari kumwe n’irindi shyaka ryitwa, Velichie, ku ruganda rukora intwaro rwitwa Vazov Machine Engineering Plants ruherereye i Sopot mu rwego rwo “kurwanya ko Bulgaria iba igikoresho cy’u Burayi no mu rwego rwo kurengera ubusugire bw’igihugu”.
Muri videwo yasangijwe ku mbuga nkoranyambaga, abigaragambyaga bitwaje amabendera ya Bulgaria n’u Burusiya bagaragaye bagose imodoka, yaje gukomeza imbere ariko ikubitwa inshuro nyinshi ibyapa abigaragambya bari bitwaje.
Ntiharamenyekana neza niba Perezida wa Komisiyo y’u Burayi yari mu modoka igihe ibyo byabaga. Nyuma Kostadinov yavuze ko uyu mugore yageze ku ruganda rwa Sopot na kajugujugu, atari mu modoka.
Ibi byabaye mu ruzinduko rw’akazi rwa Ursula von der Leyen mu bihugu bigize umuryango wa EU bihana imbibi n’u Burusiya na Belarus.
Kuri iki Cyumweru kandi, u Burusiya bwashinjwe kubuza gukora neza GPS y’indege yari itwaye Ursula von der Leyen mu ruzinduko rwe muri Bulgaria.
Amakuru yatangajwe bwa mbere n’ikinyamakuru Financial Times, avuga ko byatumye indege igwa igitaraganya mu Mujyi wa Plovdiv ikoresheje amakarita y’impapuro, aho gukoresha sisitemu isanzwe ya elegitoroniki.
Uruzinduko rwa Von der Leyen muri Bulgaria rugamije kwerekana ubufatanye no guteza imbere gahunda y’Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi yo gukusanya miliyari 800 z’amayero yo kongera ubushobozi bwo kwirwanaho.



