HDQ40dXW0AADvP_

Umuyobozi w’Ingabo za Jamaica yaganiriye n’Ingabo za RDF zoherejwe gufasha

Uyu munsi, Col Déo Mutabazi, Umujyanama mu bya Gisirikare n’Umutekano mu Muryango w’Abibumbye akaba ari nawe Uhagarariye inyungu za Gisirikare z’ u Rwanda muri Jamaica, ari kumwe n’Umuyobozi w’Ingabo z’ u Rwanda zagiye Jamaica gufasha mu bwubatsi, Col Moses Kayigamba, bagiranye ikiganiro n’ Umugaba Mukuru w’Ingabo za Jamaica (JDF), Vice Admiral Antonette Wemyss-Gorman, ku cyicaro gikuru cya JDF i Kingston.

Vice Admiral Wemyss-Gorman yashimiye ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda kuba bwarohereje ingabo gufasha abaturage ba Jamaica nyuma y’ingaruka z’inkubi y’umuyaga Hurricane Melissa.

Col Déo Mutabazi yashyikirije Umugaba Mukuru w’ Ingabo za Jamaica ubutumwa buturutse ku Mugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen MK Mubarakh, bugaragaza ishimwe ku bufatanye bukomeye buri hagati y’Ingabo z’u Rwanda n’Ingabo za Jamaica.

Yashimangiye ko u Rwanda rwishimiye gukomeza guteza imbere umubano w’ibihugu byombi kandi rwiteguye gukorana na Jamaica no mu zindi gahunda z’ubufatanye.

Mu gihe cy’amezi abiri, itsinda ry’Abasirikare bashinzwe ubwubatsi ba RDF, rifatanyije n’ aba Jamaica, bubatse inzu 62 zari zasenywe n’ ibiza, harimo no kongera ibyumba ku ishuri ndetse no kuvugurura inzu icumbikira abana bafite ubumuga.

Iyi gahunda yagize uruhare runini mu gufasha imiryango n’abaturage bari baribasiwe n’ikiza cy’ umuyaga kongera kwisuganya no kongera kubaka ubuzima bwabo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *