1735135844580-747201735135858

Umwarimu yiyahuye,harakekwa itinzwa ry’umushahara

Polisi yo mu Karere ka Ibanda mu gihugu cya Uganda itangaza ko yatangije iperereza ku mpamvu zateye urupfu rw’umwalimu Emmanuel Turyahebwa.

Uyu mwarimu yari asanzwe yigishaga ku ishuri rya Oxford Secondary School, aho bikekwa ko yiyahuriye kuberako yatinze guhembwa.

Umurambo wa nyakwigendera wabonetse umanitse mu giti kiri mu kibuga cya Oxford Secondary School ku wa Kabiri, tariki ya 24 Ukuboza 2024, mu ijoro ribanziriza umunsi mukuru wa Noheli. Hari amakuru avuga ko uyu mwalimu ashobora kuba yiyahuye.

Amakuru y’ibanze avuga ko urupfu rwa Emmanuel Turyahebwa rushobora kuba rwaratewe no gutinda kwishyurwa umushahara we n’ubuyobozi bw’ishuri, cyane ko yari agitegereje umushahara we mu gihe cy’iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani.

Umurambo we wahise ujyanwa ku Bitaro bya Ruhoko Health IV kugira ngo hakorwe isuzuma ry’umubiri (postmortem) mu rwego rwo gukomeza iperereza kuri iki kibazo. Polisi ikomeje gukusanya amakuru kugira ngo hamenyekane impamvu ya nyayo zateye iki gikorwa.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *