Mu gihe ubuyobozi bwa MONUSCO butangaza ko inkunga zagenerwaga abahoze ari inyeshyamba za FDLR zahagaritswe, umwe muri bo yavuye mu bandi bikaba bitangazwa ko yazize inzara n’imibereho mibi ibugarije.
Ku wa 16 Kamana 2015, nibwo umwe mu bahoze ari abarwanyi b’inyeshyamba za FDLR yapfuye, bikaba bitangazwa ko yazize imibereho mibi babayemo mu nkambi bashyizwemo i Kisangani nyuma yo gushyira intwaro hasi.
Nk’uko bitangazwa na radio Okapi, ngo Sergeant Major Franà§ois-Xavier Ntezi niwe wahitanwe n’icyo bagenzi be bita inzara igeretse ku buzima bubi babayemo, ko ikibazo cy’imiti aho bari mu nkambi cyababereye ingorabahizi.

Mu gihe izi nyeshyamba zigaragaza ko zibayeho nabi aho zashyizwe mu nkambi i Kisangani, ziratakambira imiryango mpuzamahanga (SADC,ICGLR,…ngo zikorerwe ubuvugizi.
Uyu murwanyi wa FDLR yapfuye mbere y’uko ubuyobozi bwa MONUSCO butangaza ko inkunga bahabwaga zihagaze, bityo ubuyobozi bw’intara ya Kivu y’amajyaruguru (Nord Kivu) bukaba butangaza ko buhangayitse cyane ko izi nyeshyamba zishobora kuzakora ibara nizibura ibyangombwa nkenerwa zahabwaga.
Martin Kobler yatangaje ko abarwanyi ba FDLR hamwe n’imiryango yabo bagomba kuzaba baratashye i Rwanda bitarenze tariki ya 3o Nzeri uyu mwaka.
Inyeshyamba za FDLR mu myaka igera muri 21 zimaze ziba mu mashyamba ya Congo, zagiye zishinjwa guhungabanya umutekano w’abaturage muri Congo zica,zisahura,gufata abakobwa ku ngufu,gukoresha abana bato mu ntambara,…
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com



