Undi muturage w’i Rubavu yakomerekejwe n’igisasu cyaturutse muri RDC

Umuturage wo mu murenge wa Bugeshi w’akarere ka Rubavu, yakomerekejwe n’igisasu cyaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Uwakomerekejwe n’iki gisasu ni uwitwa Hagumimana Pierre wo mu mudugudu wa Buringo, akagari ka Butaka ho mu murenge wa Bugeshi w’akarere ka Rubavu.

Amakuru BWIZA yamenye ni uko igisasu cyaturutse ku ruhande rwa Congo cyamukomerekeje ukuguru, ubwo yari aragiye inka hafi y’umupaka w’ibihugu byombi.

Umurenge wa Bugeshi uhana imbibi na Teritwari ya Nyiragongo Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zimaze iminsi zirwaniramo n’umutwe wa M23.

Kugeza ubu ntibizwi neza niba igisasu cyakomerekeje uriya muturage cyaba cyarashwe na FARDC cyangwa M23.

Umuvugizi w’uyu mutwe mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, abinyujije ku rubuga rwe rwa X yavuze ko FARDC ari yo yarashe iki gisasu.

Yavuze ko mu bandi bishwe na FARDC harimo umudamu witwa Zabayo Hangi wo muri Groupement ya Buhumba. Uyu yasize abana batanu.

Umuturage w’i Rubavu wakomerekejwe n’iki gisasu yiyongereye ku wundi wo mu murenge wa Cyanzarwe na we wakomerekejwe n’ikindi gisasu cyarasiwe muri RDC mu minsi ishize.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *