img-20220621-wa0017

Uregwa gusakaza amashusho y’urukozasoni ya Yampano yasabye ko na we akurikiranwa

Mu rubanza rwo kureba niba Ishimwe Patrick Pazzo Man na Kalisa John KJohn bakomeza gufungwa by’agateganyo, umwunganizi wa Pazzo Man yasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ko n’umuhanzi Uworizagwira Florien Yampano na we atangira gukurikiranwa, kuko ari we wabanje gushyira amashusho ku murongo wa Email ye azi ko atari we uyikoresha wenyine.

Ubushinjacyaha buvuga ko Pazzo Man arimo gukurikiranwa kuko yari umujyanama wa Yampano kandi yari afite uburenganzira bwo kwinjira muri Email ye. Bushingiye ku kuba Yampano yarifashe ayo mashusho akayabika muri Email, bukemeza ko ariyo nzira yakoreshejwe kuyabura.

Pazzo Man we yemera ko yayabonye kuri Email ariko akavuga ko atigeze ayabika cyangwa ngo ayasangize undi muntu. Asobanura ko yahise abibwira Yampano, ndetse ko nyuma abahanga mu ikoranabuhanga bagaragaje ko adafite kopi zayo.

Umwunganizi wa Pazzo Man yabwiye urukiko ko Yampano ari we muntu wa mbere wasakaje ayo mashusho, bityo ko na we akwiye kubazwa uruhare rwe.

Ubushinjacyaha bwanavuze ko mu igenzura ryakozwe habonetse ubutumwa Pazzo Man yoherereje uwitwa Ddumba amusaba gusiba amashusho ya Yampano no kutongera kuyakwirakwiza. Pazzo Man na we avuga ko yari agamije kugabanya isakazwa ryari rimaze gukabya.

Ku ruhande rwa KJohn, Ubushinjacyaha bumurega ko yafashe ifoto ayishyira kuri Whatsapp ayohereza Papa Cyangwe, ndetse ko yasabye Pappy Nesta amashusho akayahabwa. Bunemeza ko hari n’umutangabuhamya uvuga ko yabonye Pazzo Man na KJohn bereka abandi ayo mashusho muri restaurant.

KJohn afite aho ahagaze: avuga ko yafashe ifoto yari imaze gushyirwa kuri Whatsapp n’undi muntu, ayizana kuri Papa Cyangwe amubaza niba ari ukuri, kandi ko atigeze akwirakwiza amashusho. Yemera ko yigeze kuyasaba nyuma y’igihe ariko akemeza ko atigeze ayohereza undi muntu.

Nyuma yo kumva impande zose, Urukiko rwatangaje ko icyemezo ku ifungwa n’ifungurwa rizasomwa ku wa 11 Ukuboza 2025.

RIB iherutse gutangaza ko iri no kugenzura uruhare rwa Yampano, ku buryo naramuka agize icyaha kizagaragara, na we amategeko azamukurikira. Muri iki gihe Yampano ari mu Bubiligi hamwe n’umukunzi we.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *