Ku munsi wa gatanu w’urubanza rwa Fabien Neretse rukomeje kubera I Bruxelles mu Bubiligi, abacamanza bane ndetse n’abandi bafatanyije gukora iperereza kuri uru rubanza batanze ubuhamya . mu gusubiza ibibazo, basobanuye icyo kuba Umwanzi w’igihugu byavugaga.
Umuba w’impapuro mu gikapu cy’umukara, hari baketse ko aba bacamanza bagemuriya abiriwe mu rukiko. Bamaze kwicara no kurahirira ko bagiye kuvuga ukuri kose, kandi bakaba ari ko bavuga gusa, buri wese yafashe ikirundo cye, ubundi bagenda bakuranywa mu gusobanura akazi bakoze ko gukora iperereza ku cyaha cya genocide yakorewe abatutsi n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu bishyinjwa uregwa.
Inyito y’umwanzi uko yatanzwe mu 1992
Nyuma yo kumvwa, abakoze iperereza bahaswe ibibazo cyane cyane n’uruhande rwunganira uregwa ndetse n’abahagarariye inyungu z’abarokotse Jenoside muri uru rubanza.
Abahagarariye inyungu z’abarokotse Jenoside muri uru rubanza, babaza abakoze iperereza niba barabonye amabwiriza yashyizweho mu gihe cyo guha intwaro abaturage ngo birinde.
Ubakuriye asubiza ko hari ibyo babonye, nk’amabwiriza avuga icyo Umwanzi ari we. Ati, “inyito nyayo y’Umwanzi yatanzwe mu 1992, ivuga abanzi mu byiciro bitanu. Uwateye igihugu, ibyitso bye biri imbere mu gihugu, abatasi be bacengera mu gihugu, imiryango y’abanyarwanda imuha abarwanyi iba hanze y’igihugu, n’abamutera inkunga. Aha yakomoje ku banyapolitiki bashyikirana n’Inkotanyi n’abazishyigikira mu masezerano ya Arusha”.
Akomeza avuga ko mu gihe abasirikare bari ku rugamba, abaturage bagombaga kwirindira umutekano baziba icyuho umwanzi yacamo. Gusa abakoze iperereza ngo basanze hari abihishe inyuma y’ayo mabwiriza bagashaka kwihimura kubo basanganywe amakimbirane bababeshyera bakabahohotera babita abanzi b’igihugu.
Me Flamme wunganira Neretse, abaza impamvu bagiye kwa Neretse Fabien kandi impapuro zo guta muri yombi zarashaka Neretse Emmanuel wabaye umusirikare ku ipeti rya Liyetona.
Bati, “Nubwo mandat d’arret yari yanditseho Lt Emmanuel Neretse, byateje urujijo gato kuko ari agakosa kavuye muri Parike ya Kigali. Nibyo koko uwo Neretse Emmanuel yari Major mu ngabo, n’ubu aba ino mu Bubiligi. Nawe akomoka mu Ruhengeri, ariko muri Komini Mukingo. Ni agakosa kabaye mu gutanga mandat d’arret, ariko umwirondoro wundi ni uw’uyu Ingenieur Agronome uvuka Mataba, mwene Nsabimana”.
Babonanye n’impande zombi, abashinja n’abashinjura
Mu gukora iperereza, abacamanza bane bafatanyije n’irindi tsinda ry’abantu 9. Ryakozwe kuva mu 2002 rirangira mu 2015. Mu mujyi wa Kigali , bagiye I Nyamirambo ahari hatuye Neretse, munsi ya Tapis rouge , babonana n’abatangabuhamya bashinja Neretse kugira uruhare mu iyicwa ry’abaturanyi be, mu miryango igarukwaho kenshi muri uru rubanza. Harimo umuryango wa SISI Evariste, uwa Gakwaya Gerard n’uwa Bucyana Isaie washakanye n’umubiligikazi Claire Beckers , umuryango we akaba ari nawo watanze ikirego mu butabera bw’Ububiligi.
Abakoze iperereza bageze n’I Mataba mu karere ka Gakenke ku ivuko rya Neretse, ahantu hagoye kugera, mu misozi miremire. Hifashishijwe amafoto, beretse abari mu rukiko Mataba aho ariho , berekana inyubako za Neretse zirimo igipangu kinini cyarimo inzu ye n’iya nyina umubyara; ishuri rya ACEDI Mataba, aho abatangabuhamya bavuze ko interahamwe ariho zajyaga gufatira amafunguro ndetse zimwe zikanaharara. Abakoze iperereza berekanye kandi igiti kiri hagati y’ishuri rya ACEDI Mataba na Kiliziya ( ni ifoto yafashwe mu 2009), icyo giti kinini gitemye kirambitse hasi, abarindaga ishuri rya ACEDI Mataba ariho ngo bigiraga kumasha. Baganiriye kandi n’abatangabuhamya bashinja Neretse kugira uruhare mu iyicwa rya Mpendwanzi Joseph Nzamwita Anastase n’abandi .
Abakoze iperereza bumvise n’abatangabuhamya bashinjura Neretse, ab’I Mataba hari ababahaye ubuhamya bavuga ko yari umuntu mwiza wicisha bugufi ubana na buri wese, bamufataga nk’Imana yabo. Mu byo bibukira kuri Nereste, ngo yabazaniye amashanyarazi, yabubakiye ishuri, yabahaga akazi kandi umusaruro wabo wabonaga isoko ku ishuri, ndetse n’amazu yabo akabona abayakodesha. Mu bamushinjura harimo n’ababwiye abakoze iperereza ko ntacyo atakoze ngo atabare abatutsi bicwaga, cyane ko ngo imiryango itandatu y’abatutsi yabaga I Mataba, Neretse yahageze yaramaze kwicwa.
Karegeya Jean Baptiste, I Buruseli mu Bubiligi
Kubwa PAXPRESS/RCN na Bwiza.com



