Urubanza rwa Rwema rwasubitswe

Kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2024, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwasubitse urubanza rwaregwagamo Mahoro Rwema Pascal ku mpamvu z’uko abaregera indishyi batabonye umwanya uhagije wo gutegura dosiye.

Me Bayisabe Irene uri mu bunganira Mahoro Rwema Pascal yavuze ko urubanza rwasubitswe kugira ngo bamwe mu baregera indishyi babashe gutegura dosiye yose, bityo urubanza rwashyizwe ku itariki 10 Ukuboza 2024.

Rwema Mahoro Pascal wamenyekanye kuri You Tube mu biganiro by’ubusesenguzi, ashinjwa icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukora ubwambuzi bushukana.

Icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, giteganywa n’ingingo ya 174 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Riteganya ko umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye cyangwe se igice cyayo mu buryo bw’uburiganya, yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agakangisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu, ariko atarenze miliyoni eshanu.

Iyo icyo cyaha gikozwe n’umuntu kugira ngo atange impapuro z’inyemezamigabane, z’inyemezamyenda, inyandiko zigereranywa n’amafaranga, imigabane cyangwa indi nyandiko yose ifite agaciro k’ifaranga ari ibya sosiyete y’ubucuruzi, iby’ikigo gicuruza cyangwa iby’uruganda, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni eshanu ariko atarenze miliyoni zirindwi.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *