Guhera kuri uyu wa 20 Mata 2023, ikigo Twitter kiyoborwa n’umuherwe Elon Musk, cyatangiye gukora umukwabu ku bwinshi wo kwambura abantu ku giti cyabo, ibigo n’imiryango ikirango cy’ubururu cyemeza ko konti bakoresha ari izabo (blue badge).
Igikorwa cyo kwambura konti iki kirango cyatangiye mu minsi yashize, ubwo uyu muherwe yatangazaga ko kizajya cyishyurwa buri kwezi, ariko cyagendaga gake cyane ku buryo hari n’abataramenye niba biri kuba. Ikinyamakuru The New York Times gikurikirwa kuri uru rubuga n’abarenga miliyoni 55 kiri mu byazize iki gikorwa rugikubita, tariki ya 1 Mata 2023.
Hari uwigeze kubaza ukuntu bishoboka kuba ikinyamakuru gikomeye cyane nka NYT cyamburwa iki kirango, Musk asubiza mu marenga ko cyaba cyaranze kwishyura amadolari 8 ya buri kwezi.
Konte z’ibyamamare bitandukanye ku Isi birimo: rutahizamu Cristiano Ronaldo, umuhanzi Nicki Minaj, Selena Gomez, Kim Kadarshian, Lady Gaga, Justin Bieber, umukinnyi wa filimi Shah Rukh Khan, Jack Dorsey washinze Twitter n’ibindi zambuwe iki kirango.
Mu Rwanda byafashe indi ntera
Konte yo kuri Twitter y’ibiro bya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda ikurikirwa n’abantu barenga ibihumbi 383.7, iy’ikigo cy’igihugu gishinzwe itangazamakuru (RBA) ikurikirwa n’abarenga ibihumbi 467.2, iy’umukobwa wa Perezida Paul Kagame, Ange Kagame ikurikirwa n’abarenga ibihumbi 405.9, hamwe n’izindi nyinshi zambuwe ibi birango.
Muri iki gihugu, hari abanyamakuru benshi ndetse n’ibinyamakuru byari bifite iki kirango ku rubuga rwa Twitter, ariko byabyamburiwe mu mukwabu wo kuri uyu wa 20 Mata. Gusa ikitaramenyekana neza, ni niba izi konti zose zizira kuba zitarishyuye ikiguzi cy’iki kirango cya buri kwezi.
Birashoboka ko hari konte zasubizwa iki kirango nk’uko byagenze ku y’Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis, yaraye icyambuwe, ikaba yagisubijwe muri iki gitondo.



