20250918_105035

Urugo rwa Azarias Ruberwa rwatewe n’abasirikare barenga 150

Abasirikare babarirwa mu 150 baravugwaho gutera urugo rwa Azias Ruberwa wigeze kuba Visi Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo ndetse na Minisitiri ushinzwe kwegereza ubuyobozi abaturage muri iki gihugu.

Ni amakuru yemejwe n’umuryango wa Ruberwa, mu itangazo waraye usohoye.

Uyu muryango wavuze ko “muri iyo Operasiyo, abarinzi icyenda bashinzwe umutekano we ndetse n’uw’urugo rwe batawe muri yombi mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bajyanwa ahantu hatazwi.”

Amakuru avuga ko abasirikare babarizwa mu umutwe urinda Perezida wa RDC (Garde Républicaine) ari bo bateye kwa Azarias Ruberwa, ndetse nyuma ngo bahise bagota urugo rwe ruri muri Komine Gombe i Kinshasa.

Azarias Ruberwa Manywa asanzwe aba muri Leta zunze ubumwe za Amerika aho abana n’umuryango we.

Ntiharamenyekana neza icyo abasirikare bateye urugo rwe bashakaga.

Ruberwa Manywa yavukiye i Fizi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu mwaka wa 1964.

Yabaye Umunyamabanga Mukuru wa RCD, Rassemblement Congolais pour la Démocratie, aba na Visi Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo hagati y’umwaka wa 2003–2006.

Ruberwa ni umwe mu banyapolitiki bakomeye muri kiriya gihugu akaba azwiho ubwenge mu biganiro by’amahoro.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *