20251118_094931

Urugo rw’umuramyi Ishimwe Vestine rwaba rwasenyutse

Umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ishimwe Vestine, yashyize hanze ubutumwa bwakomeje gutuma abakunzi be bibaza byinshi ku buzima bwe bwite, cyane cyane ku mubano we n’umugabo we Idrissa Jean Luc Ouédraogo, bamaze amezi make bashyingiranywe.

Ubu butumwa bwasohotse nyuma y’iminsi 136 gusa basezeranye imbere y’Imana mu bukwe bwavuzwe cyane mu Rwanda no hanze yarwo.

“Ndi kubaho ubuzima bubi kandi ntabwo ari bwo nahisemo”

Mu magambo ye, Vestine yavuze ko arimo kunyura mu bihe bitoroshye atateganyaga, avuga ko yigeze gufata icyemezo kidakwiye cyagize ingaruka ku buzima bwe. Yongeyeho ko nubwo byamubabaje, abifata nk’isomo Imana imuha ngo arusheho gukura no kumenya aho yitwararitse.

Yagize ati “Nungutse isomo rikomeye. Nta muntu uzongera kumbeshya cyangwa ngo asenye ubuzima bwanjye.”

Vestine yavuze ko mu bihe biri imbere azitonda cyane mbere yo kwinjira mu rukundo, agasuzuma neza uwo bari kumwe ndetse n’umuryango avukamo.

Abamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje ko amafoto yose yari ahuriweho n’uwo bashakanye yasibwe kuri konti ye, ibintu byavugishije benshi kuko ari ubwa mbere bibaye kuva basezerana.

Nta mpande zombi ziragira icyo zisobanura ku mugaragaro ku bivugwa ku mubano wabo, kandi amakuru yo gutandukana ntabwo yemejwe mu buryo bwa nyabwo n’uwuhagarariye cyangwa n’umuryango wabo. Ariko ubutumwa bwa Vestine yanyujije kuri Instagram bwatumye hibazwa byinshi ku byerekezo bishya ashobora kuba ari kwerekezaho.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *