56582359_1004

Urukiko rwa ICC rwakatiye igihano cy’ igifungo abahoze ari abayobozi muri Centre Africa

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa ICC, rufite icyicaro i La Haye mu Buholandi, rwakatiye abahoze ari abayobozi babiri bo muri Repubulika ya Centre Afurika (CAR) igifungo cy’imyaka 12 na 15, nyuma yo kubahamya ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Aba bantu barimo Alfred Yekatom, wamenyekanye cyane ku izina rya “Rambo” wahoze ari umudepite ndetse akanayobora umutwe w’inyeshyamba za Anti-Balaka, hamwe na Patrice-Edouard Ngaïssona, wahoze ari Minisitiri w’Imikino ndetse akaba umwe mu bayobozi bakuru b’uwo mutwe.

Uru rukiko rwahamije Yekatom ibyaha 20 birimo ubwicanyi, iyicarubozo no gutoteza abasivile mu buryo bunyuranyije n’amategeko, maze rumukatira igifungo cy’imyaka 15.

Naho Ngaïssona we yahamijwe ibyaha 28, cyane cyane ibyibasiye inyokomuntu birimo gufata ku ngufu, guhohotera abantu bishingiye ku myemerere n’ubwoko, ndetse n’ubwicanyi bukabije, maze ahabwa igifungo cy’imyaka 12.

Ibyaha aba bombi bahamijwe bifitanye isano n’intambara y’abaturage yabaye hagati ya 2013 na 2014, ubwo igihugu cyari cyugarijwe n’umwuka mubi w’intambara hagati y’inyeshyamba za Séléka ziganjemo abayisilamu n’inyeshyamba za Anti-Balaka ziganjemo abakristo.

Icyo gihe abaturage benshi barishwe abandi barahunga, abagore bafatwa ku ngufu, n’ibikorwa by’ihohotera n’ubuhemu bikorwa mu buryo buteye inkeke.

Urukiko rwa ICC rwatangaje ko ibi bihano bigamije gutanga ubutabera ku barokotse ubwo bwicanyi no kwerekana ko n’aho imyaka yaba ishize ari myinshi, ibyaha nk’ibi bidasaza bikaba bigomba guhanwa.

Ni ubutumwa bukomeye ku bayobozi b’imitwe yitwaje intwaro n’abanyapolitiki bagira uruhare mu bikorwa byo guhemukira abaturage b’inzirakarengane.

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

One Response

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *