Urukiko rwategetse ko Dr. Pierre Habumuremyi afungwa by’agateganyo

Urukiko rw’ibanze rwa Gasabo kuri uyu wa kabiri, rwategetse ko Dr. Pierre Damien Habumuremyi wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda afungwa by’agateganyo iminsi 30, mu gihe hagikomeje iperereza ku byaha ashinjwa.

Ku wa 16 Nyakanga Dr Habumuremyi yari yitabye urukiko ku ncuro ya mbere, kugira ngo atangire kuburanishwa ku byaha bibiri ashinjwa bivugwa ko yakoze mu nyungu za Kaminuza yashinze yitwa Christian University of Rwanda.

Ibyo byaha birimo gutanga sheki itazigamiye ndetse n’icyaha cy’ubuhemu, gusa ubwo yitabaga ubutabera mu cyumweru gishize yahakanye ibyo ashinjwa.

Dr Habumuremyi yari yasabye ko arekurwa kugira ngo abashe kubona ubwishyu bw’abo abereyemo imyenda.

Yemereye urukiko ko yatanze sheki ariko ko zitari zigamije ko abantu bajya kubikuza amafaranga, ahubwo ko zari izibaha icyizere cy’uko bazishyurwa.

Dr Habumuremyi yabwiye urukiko ko adahakana ko abo bagiranye amasezerano bagomba kwishyurwa, bityo kuba bagomba kwishyurwa, hari aho ubwishyu bugomba guturuka binyuze mu kugurisha imigabane ya kaminuza.

Mu rubanza rwe ubushinjacyaha bwari bwamusabiye kuburana afunze kubera ko bwagaragaje impungenge z’uko ashobora gutoroka, gusa agaragaza ko atari umuntu ushobora guhunga ubutabera.

Abamwunganira bari basabye urukiko kumugirira icyizere, ngo kuko n’igihugu cyakimugiriye kimuha imirimo itandukanye.

Kuri uyu wa kabiri ubwo hasomwaga unwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa rye, urukiko rwavuze ko aramutse arekuwe byabangamira iperereza agikorwaho, kandi ko nk’umuntu umenyereye inzego z’ubuyobozi, bishobora kumworohera gusibanganya ibimenyetso.

Umucamanza yavuze ko ibyaha akurikiranyweho, hari impamvu zikomeye zituma akomeza gufungwa kuko uhamwe na byo yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri. Yavuze kandi ko we ubwe yemera ko yatanze sheki azi neza ko nta mafaranga ari kuri konti, ndetse ko n’ubushinjacyaha bwabigaragaje.

Dr Pierre Damien Habumuremyi yatawe muri yombi ku wa ku wa 3 Nyakanga 2020.

Habumuremyi wanabaye Minisitiri w’Uburezi, yagizwe Minisitiri w’Intebe tariki ya 7 Ukwakira 2011, umwanya yavuyeho tariki ya 23 Nyakanga 2014 awumazeho imyaka ibiri, amezi icyenda n’iminsi 16, asimburwa na Murekezi Anastase.

Muri Gashyantare 2015 Inama y’Abaminisitiri idasanzwe iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yagize Dr. Habumurembyi, Perezida w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta y’Ishimwe kuri ubu akibereye umuyobozi.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *