Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwafashe umwanzuro wo gufunga by’agateganyo iminsi 30 Turahirwa Moses, ukurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge.
Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’uko ku wa 6 Gicurasi 2025, Turahirwa aburanye ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 9 Gicurasi nibwo urukiko rwemeje ko uyu munyamideli afungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Ubwo yitabaga urukiko, Turahirwa yasobanuye ko afite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bimugiraho ingaruka mu myitwarire ye ya buri munsi, harimo no gukora ibikorwa atabanje kubitekerezaho. Yavuze ko amaze igihe yaratangiye urugendo rwo kwivuza, ndetse agaragaza ko yiyemeje gukomeza kubahiriza amabwiriza y’abaganga.
Nubwo yagaragaje uko ahagaze, urukiko rwanzuye ko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha kandi ko hakenewe igihe gihagije cyo gukora iperereza ryimbitse. Bityo, rutegeka ko afungwa by’agateganyo iminsi 30 mu nyungu z’iperereza n’ubutabera.
Turahirwa Moses, usanzwe ari umunyamideri n’umucuruzi w’imyambaro uzwi mu Rwanda, yagiye agaragara mu itangazamakuru kenshi kubera ibikorwa bye mu ruganda rw’imideli ndetse n’imibereho ye yagaragaye mu mbuga nkoranyambaga.




