Screenshot_20240902-160554

Urukiko rw’Ikirenga rwateye utwatsi ikirego Me JP Ibambe yaregagamo Leta y’u Rwanda

Urukiko rw’Ikirenga rwateye utwatsi ikirego cyatanzwe n’umunyamategeko Jean-Paul Ibambe ku bijyanye n’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo.

Ikirego cya Ibambe cyarwanyaga ingingo ya 39 y’itegeko rigenga ibyaha by’ikoranabuhanga ry’u Rwanda.

Urukiko rwemeje ko ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo budasobanura gukwirakwiza amakuru yangiza cyangwa y’ibinyoma.

Umunyamategeko wamenyekanye cyane mu manza ziregwamo abanyamakuru mu Rwanda, Me Ibambe Jean Paul, yareze Leta y’u Rwanda, agaragaza ko ingingo ya 39 y’itegeko ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga inyuranyije n’Itegeko Nshinga, kuko ibuza abantu ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo.

Me Ibambe yari yatanze ikirego mu Rukiko rw’Ikirenga muri Werurwe 2024.

Ingingo ya 39 yaregeye ivuga ko “Umuntu wese, ubizi, wifashishije mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa atangaza amakuru y’ibihuha ashobora guteza ubwoba, imvururu cyangwa ihohotera muri rubanda cyangwa ashobora gutuma umuntu atakarizwa icyizere, aba akoze icyaha.”

“Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW).”

Me Ibambe yatangaje ko yahisemo gutanga ikirego kuko iyi ngingo ibangamira ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo ku bantu bose.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *