Icyamamare muri Cinema mu gihugu cya Tanzaniya, Wema Sepetu wari umaze iminsi uvugwa cyane mu itangazamakuru nyuma yo gutandukana n’icyamamare muri muzika Diamond Platnumz bari bamaranye igihe kinini bari mu rukundo, ubu noneho hagaragaye urutonde rw’abagabo yasambanye nabo mbere y’uko atwita inda bivugwa ko ari ya Idrissa Sultan wegukanye irushanwa rya Big brother Africa 2014.
Wema Sepetu wabaye Nyampinga wa Tanzaniya 2006/2007 yagiye avugwaho gukundana n’abasore batandukanye ariko abenshi ntibamarane kabiri.

Amakuru aturuka muri Tanzania avuga ko umusore wigeze gutwara irushanwa rya Big Brother Africa Idrissa Sultan yamaze kwemezwa ko ari we Se w’umwana Wema Sepetu atwite.
Kuba Sepetu yarajarajaye mu rukundo akavugwaho byinshi mu itangazamakuru, ikinyamakuru Ghafla cyo muri Tanzaniya cyashyize hanze urutonde rw’abagabo baryamanye nawe.

Kuri urwo rutonde hazaho:Mr Blue, T.I.D, Steven Kanumba, Jumbe, Chalz Baba,Clement, Diamond Platnumz, Ommy Dimpoz, Luiz Munana,Idris Sultan
Abo bagabo bavuzwe haruguru ngo nibo bamenyekanye, gusa bidakuyeho ko haba hari abandi batamenyekanye mu itangazamakuru ngo bashobora kuba bararyamanye ataraba miss ataranatangira Cinema ngo amenyekane.

Nk’uko byagiye bitangazwa ku by’urukundo rwa Wema Sepetu, uwo bagiranye ibihe byiza kurusha abandi banamaranye igihe ni Diamond ariko birangira batandukanye batarushinze dore ko urukundo rwari rugeze kure, mu gihe Idrisa bamaranye igihe gito yabashije kumutera inda bakaba bitegura kubona uruhinja.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@ Bwiza.com



