USA: Perezida Kagame mu rugendo arimo yagaragaje agaciro abafite ubumuga bafite

Kuva ku cyumweru Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yari I Los Angeles muri America aho yagiye gutangiza ku mugaragaro amarushanwa ya Olympique yihariye mu gihe cy’impeshyi. Mu ijambo rye akaba yaragaragaje agaciro leta y’u Rwanda yahaye abafite ubumuga.
Kuri iki cyumweru Perezida Kagame yitabiriye inama mpuzamahanga ku itarembere ridaheza, agaragaza uburyo u Leta y’u Rwanda yiyemeje guteza imbere abaturage nta n’umwe usigaye inyuma kabone n’ubwo yaba afite ubumuga.
Iyo nama yabereye I Los Angeles muri Leta ya California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yari iyobowe na Dr. Tim Shriver umuyobozi wa komite y’imikino ya Olempike yihariye yo mu mpeshyi, umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana n’abandi bafatanyabikorwa baturutse muri za Leta, urwego rw’abikorera na sosiyete sivile.
Kagame
Mu biganiro byabo bagarutse ku bijyanye no gushyira ingufu mu bukangurambaga mu kwita ku bafite uburwayi bwo mu mutwe no gushaka uburyo baterwa inkunga mu byo bakenewe bakanahabwa umwanya muri sosiyete kimwe n’abandi.
Ubwo yafata ijambo, Perezida Kagame yagarutse ku ngufu u Rwanda rwashyize mu iterambere ridaheza. Yavuze ko u Rwanda rurajwe ishinga no gufasha abafite ubumuga n’abandi bafite imbogamizi zishobora gutuma basigara inyuma kugira ngo buri munyarwanda aho ava akagera agire icyo ageraho.
Mu Rwanda abafite ubumuga bagiye bahabwa agaciro, Inama y’Igihugu yabo yashinzwe mu 2010, ndetswe banahagararirwa mu nteko ishinga amategeko.
Ibarura rusange ryo muri 2012 ryagaragaje ko mu gihugu hari abafite ubumuga 445 453.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *