Kuri uyu wa mbere tariki ya 8 Nzeri 2025, umujyi wa Uvira mu majyepfo ya Kivu wari umunsi wa karindwi wikurikiranya uyu mujyi uri mu bihe bidasanzwe byo kuba wugarijwe n’umutekano mucye yatewe n’imitwe ya Wazalendo yashyizeho imyigaragambyo no guhagarika ubuzima busanzwe mu baturage ahubwo bakayoboka inzira y’imyigaragambyo.
Iyi mitwe ntikozwa no gukorana n’umuyobozi wungirije ushinzwe operasiyo n’iperereza w’akarere ka gisirikare General Olivier Gasita, bakaba bamushinja kwanga Wazalendo n’umubano wa hafi na AFC / M23 kandi bivugwa ko yananiwe guhagarika uyu mutwe.
Ibi ni urugero rworoshye cyane rugaragaza amacakubiri yatangiye kumunga sosiyete ya Congo ndetse n’imitwe ikorana nayo nubwo ingabo n’imitwe ari abafatanyabikorwa mu kurwanya AFC / M23. Wazalendo bakangisha gukomeza imyigaragambyo niba ibyo basabye byo kwirukana General Gasita bitubahirijwe.
Ibintu muri Uvira ntibyoroshye na gato kuko Wazalendo iri mu mujyi. Mbere iyi mitwe yabarizwagwa mu misozi buri wese mu birindiro bye nk’abarwanyi ba Mai-Mai. Gusa baramanutse kandi uyu munsi bashinze ibirindiro mu mujyi no hafi ya Uvira. Buri tsinda rya Wazalendo rifite umuyobozi waryo ryumvira ndetse bamwe bashinze umutwe ukora nk’igipolisi.
Mu minsi yashize FARDC yahanganye na Wazalendo karahava, kuburyo nubwo bakorana ariko batumvira amabwiriza avuye hejuru mu buyobozi bwa gisirikare.Ibintu ntabwo byoroshye kuko aba Wazalendo bazi imisozi barwaniramo kuko bahamaze igihe kirekire bari mu mitwe ya Mayimayi. Ni amatsinda abarizwa mu bice atangamo amategeko nkaho byigenga, buri tsinda ryumvira umuyobozi waryo. Igiteye impungenge nuko iyo mitwe iyobowe n’abayobozi b’amatsinda yitwara gisirikare bazwi kandi bateza impagarara mu karere.
Urugero René Itongwa, wahoze ari umunyamuryango wa FARDC, William Amuri Yakutumba wahoze ayoboye umutwe wa CNPSC ndetse uri mu gihano cya Loni. Hariho kandi John Makanaki Kasimbira, umaze igihe kinini mu misozi ireba Uvira kandi yanga cyane Jenerali Olivier Gasita umuyobozi wungirije w’akarere ka 33 ka Gisirikare, ndetse na Kashumba, Nyerere, na Kamama.
Mu gihe rero aya matsinda yose ya Wazalendo Leta ya Kinshasa yakwanga kuyumvira, igisasu umujyi wa Uvira wicariye gishobora guturika maze intambara ikongera guhuza abari barunze ubumwe Wazalendo na FARDC.
Ikindi mu gihe Leta yakumvira Wazalendo, yaba yishinjije icyaha cy’ibirego ikunze gushinjwa byo kwibasira abanyekongo bakomoka mu bwoko bw’Abatutsi byumwihariko bari no mu gisirikare.




