Ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyepfo bwatanze impuruza kuri Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku mwuka mubi ushingiye ku moko watangiye kugaragara mu mujyi wa Uvira; buteguza ko ibi bishobora gutuma M23 itangiza intambara yo gufata uriya mujyi.
Kinshasa yahawe iriya mpuruza binyuze mu ibaruwa Minisitiri Ushinzwe Ubutegetsi bw’Igihugu, Umutekano no Kwegereza Ubuyobozi Abaturage ku rwego rw’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, Cibanvunya Karusha Christian yandikiye Minisitiri w’Umutekano w’Imbere muri RDC.
Kopi z’iyi baruwa kandi zohererejwe abarimo Perezida Félix Antoine Tshisekedi, Minisitiri w’Intebe, Judith Suminwa Tuluka, Minisitiri w’Ingabo, Umugaba Mukuru w’Ingabo, Lt. Gen Jules Banza Mwilambwe n’abandi bayobozi batandukanye.
Karusha muri iyi baruwa yanditse ku wa Gatandatu tariki ya 6 Nzeri 2025, yatanze impuruza y’uko nta munyamulenge wemerewe kuvoma amazi muri Uvira; ikibazo yagaragaje nk’igihangayikishije cyane.
Yagize ati: “Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe wungirije, ndagira ngo mbahuruze ku kintu gihangayikishije cyagaragaye mu bice bitandukanye by’umujyi wa Uvira, aho Abanyamulenge bigaragara ko bari kubuzwa kubona amazi n’abantu bamwe bagambiriye ikibi.”
Karusha yavuze ko ihohoterwa riri gukorerwa Abanyamulenge bigaragara ko rishingiye ku ishyirwaho rya Gen. Olivier Gasita wagizwe umuyobozi wungirije w’akarere ka gisirikare ka 33 ushinzwe ibikorwa n’ubutasi rikomeje kurwanywa n’abarwanyi ba Wazalendo.
Uyu muyobozi yateguje ko bijyanye n’umwuka mubi ukomeje kwiyongera muri Uvira, bishobora kurangira M23 itangije urugamba rwo kwigarurira uriya mujyi.
Ati: “Urebye amakimbirane akomeje kwiyongera, hari ingaruka zikomeye z’uko AFC-M23 ishobora kubyaza umusaruro iki kibazo kikayiha impamvu yo kugaba igitero kuri Uvira n’ahandi hasigaye mu gihugu, yitwaje ‘kurinda ba nyamuke batereranwe’ bafitanye isano.”
Ubuyobozi bwa Kivu y’Amajyepfo mu byihutirwa bwasabye Leta ya RDC; harimo gukemura ikibazo kijyanye na Gen Gasita ndetse no gushyiraho ingamba zitandukanye zirimo kubuza abaturage kwigaragambya.
Kuri ubu amakuru aturuka muri Uvira aravuga ko abantu babarirwa mu icumi bahiciwe abandi 16 barakomereka, nyuma y’imyigaragambyo y’injyanamuntu yo kwamagana Gasita yabaye kuri uyu wa Mbere.




