20260121_095823

Uvira tuzayisubiramo ku nabi cyangwa ineza: Me Nyarugabo wari kumwe n’ubuyobozi bwa AFC/M23

Me Moise Nyarugabo wigeze kuba Minisitiri w’Ubukungu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’umusenateri, yatangaje ko byanga bikunze igihe kizagera ingabo za AFC/M23 zigasubira mu mujyi wa Uvira.

Nyarugabo yabitangaje ku wa Kabiri tariki ya 20 Ukuboza, ubwo yari kumwe n’itsinda ry’abayobozi ba AFC/M23 bari basuye abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge bamaze igihe barahunze Umujyi wa Uvira bakerekeza i Kamanyola.

Aba baturage babarirwa muri 260 bafashe icyemezo cyo guhunga nyuma y’uko mu cyumweru gishize AFC/M23 yavanye ingabo zayo muri Uvira bikarangira uyu mujyi wa kabiri munini mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo usubiye mu maboko y’ingabo za Leta ya RDC (FARDC) ndetse n’ay’abarwanyi b’imitwe ya Wazalendo bazifasha ku rugamba.

Abanyamulenge bari batuye muri Uvira bavuga ko bafashe icyemezo cyo guhunga mu rwego rwo gukiza amagara yabo, dore ko Wazalendo zari zatangiye kubahiga ndetse zikaba zarashenye amazu yabo zigasahura ibyari biyarimo byose.

Abaganiriye n’itangazamakuru bavuze ko babayeho nabi cyane mu buhungiro, dore ko bugarijwe n’uruhuri rw’ibibazo birimo kubura amacumbi, ibyo kurya ndetse n’ibindi byangombwa nkenerwa birimo ubuvuzi.

Mu byifuzo batanze harimo kuba bifuza gusubira iwabo.

Me Nyarugabo mu butumwa buhumuriza bariya baturage yabagejejeho, yabijeje ko byanga bikunze igihe kizagera bagafashwa gusubira muri Uvira.

Ati: “Uyu munsi kuba dushobora kuva mu Minembwe tukagera i Kaziba byatwaye imbaraga nyinshi. Byadutwaye amaraso, bidutwara ubuzima, ariko ubu birashoboka…kandi si ku mbabazi z’abanzi bacu. Na Uvira ntituzategereza ngo tuvuge ngo tuzahasubira ku mbabazi. Ntazo bagira, ariko Uvira tuzasubirayo.”

Yakomeje agira ati: “Uvira tuzongera tuharamukanyirize, tuzongera tuhabasurire, ya makanisa bashenye tuzongera tuyasengeremo tuyategeremo amaboko. Uwo munsi nugera muzibuke uyu nguyu.”

Nyarugabo yavuze ko Leta ya Perezida Félix Antoine Tshisekedi yamubwiye ko yamaze kohereza Abanyamulenge mu kindi gihugu, agaragaza ko kuba ivuga ibintu nk’ibyo byerekana uburyo na yo ari inkoramaraso nk’abamenesheje bariya baturage.

Yavuze kandi ko amagambo y’ivangura yibasira bariya baturage n’urugomo bakorerwa biri hafi kugera ku iherezo.

Yunzemo ati: “Uyu munsi ndavuga amagambo make, kuko ayo mfite kuzabwira nzayababwirira Uvira. Aha ngaha ni muri Congo ariko nyine ntabwo ari Uvira. Ndagira gusa ngo mbabwire ko tuzasubira Uvira, byanga bikunze, ku neza no ku nabi, sinzi iminsi bizatwara ariko tuzasubira Uvira.”

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *