Uwacu Julienne yatangaje ko abo kwa Sekuru bicishije ababyeyi be

Umuyobozi muri Minisiteri y’ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu (MINUBUMWE) ushinzwe ubudaheranwa, Uwacu Julienne, yatangaje ko mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abo mu muryango we bicishije ababyeyi be bombi.

Uwacu, mu buhamya yahaye urubyiruko rugize ihuriro Urunana rw’Urungano rwateraniye mu karere ka Gisagara mu gikorwa cyo kwibuka urubyiruko rwishwe muri jenoside, yasobanuye ko nyina yishwe azira ko yari Umututsikazi, se yicwa azira ko yashakanye n’Umututsi kandi ari Umuhutu.

Yagize ati: “Njyewe nitwa Uwacu, nagize amahirwe cyangwa ibyago. Njye navutse ku babyeyi babiri badahuje icyitwa amoko y’Abahutu n’Abatutsi, ya yandi twigishijwe. Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye mfite imyaka 13. Ku itariki ya 8/4/1994, ku wa Gatanu saa munani ni bwo ababyeyi banjye bombi bishwe. Mama wanjye yari Umututsikazi, ukurikije amoko, Papa wanjye yari Umuhutu.”

Uwacu yakomeje ati: “Ntabwo bishwe n’abantu bavuye Gisagara kuko iwacu ni i Rubavu. Jenoside yakorewe Abatutsi aho yabereye mbi, ni uko abantu bishe abo baturanye, abo baziranye. Papa yishwe ngo kubera ko yashatse Umututsikazi. Bamwe mu bagize uruhare mu kuzana abishi b’ababyeyi banjye, harimo n’abavukana ku ruhande rumwe na Papa.”

Tariki ya 7 Mata 1994 abo kwa nyina wa Uwacu bose barishwe. Abo kwa se bo ngo bavugaga ko Abatutsi bose bagomba kwicwa “hamwe n’ibyimanyi byabo” ku buryo hatagombaga gusigara n’uvuga aya mateka.

Uwacu yakomeje asobanura ko yarokotse hamwe na barumuna be, ariko nyirasenge yanga kubasigarana kuko yari afite ubwoba ko bazabamwicana babaziza ko bakomoka ku babyeyi barimo Umututsikazi. Ati: “Nabunganye barumuna banjye, tugira Imana, ntitwicwa, turarokoka.”

Yavuze ko nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi, byari gushoboka ko we na murumuna we bari kubura imiryango ibakira; imwe ikababwira ko bakomoka ku Muhutu, indi ikababwira ko bakomoka ku Mututsikazi. Gusa ngo kubera ko igihugu ari umubyeyi, cyarabakiriye.

Uwacu yakoze imirimo itandukanye mu gihugu, irimo kuba Minisitiri w’umuco na siporo. Yanabaye umudepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda. Ashinzwe ubudaheranwa muri MINUBUMWE kuva ubwo iyi Minisiteri yavukaga muri Nyakanga 2021.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Uwacu Julienne yatangaje ko abo kwa Sekuru bicishije ababyeyi be
    Uri umugore mwiza ariko ufite umugabo wiyemera wagirango niwe Pereza wurukiki rwikirenga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *