Ku wa Kabiri, itariki ya 9 Ukuboza 2025, Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rwakatiye Ali Kushayb wahoze ari umuyobozi w’inyeshyamba z’Abanyasudani, igifungo cy’imyaka 20, kubera ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu. Ibyo byaha byakozwe mu ntambara y’abaturage mu myaka makumyabiri ishize mu karere ka Darfur gaherereye mu burengerazuba bwa Sudani. Niwe muyobozi wa mbere w’inyeshyamba muri Sudani wakatiwe na ICC.
Ali Mohamed Ali Abd-Al-Rahman, uzwi kandi ku izina rya Ali Kushayb, yahamijwe mu Kwakira 2025 ibyaha byinshi byibasiye inyokomuntu n’ibyaha by’intambara, birimo gufata ku ngufu, ubwicanyi, n’iyicarubozo byakozwe hagati ya 2003 na 2004 mu karere ka Darfur gaherereye mu burengerazuba bwa Sudani.
Umushinjacyaha w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha yari yamusabiye igifungo cya burundu; ariko abacamanza ba ICC ku wa Kabiri, itariki ya 9 Ukuboza 2025, bamukatira igifungo cy’imyaka 20. Iki gihano kizagabanywaho imyaka itanu amaze afunzwe by’agateganyo kuva yishyikirizwa Urukiko muri Kamena 2020.

Intangiriro y’ubutabera ku nzirakarengane zo muri Darfur
Abahohotewe barekeye abacamanza ububasha bwo kwemeza igihano ariko basaba ko uwakatiwe atazigera asubira i Darfur. Uyu wahoze ari komanda w’Abajanjaweed azaba afite imyaka 87 igihe azaba asohoka muri gereza. Umucamanza Joanna Korner, yavuze ko gutanga igihano ari ukwemera ibyo byaha.




