Uwahoze ayobora igihugu cya Zambia, Edgar Lungu, yitabye Imana ku myaka 68, nk’uko byemejwe n’ishyaka rye rya Patriotic Front.
Mu itangazo ryasohowe n’iri shyaka, ryavuze ko Lungu yari amaze igihe ari kwitabwaho n’abaganga muri Afurika y’Epfo, aho yavurirwaga indwara itatangajwe ku mugaragaro.
Edgar Lungu yayoboye Zambia kuva mu mwaka wa 2015 kugeza mu 2021, ubwo yatsindwaga mu matora na Perezida uriho ubu, Hakainde Hichilema. Nyuma y’aya matora, yari yatangaje ko asezeye muri politiki, ariko yaje kugaruka mu bikorwa bya politiki, ndetse bigaragara ko yari afite umugambi wo kongera kwiyamamariza kuyobora igihugu.
Urupfu rwe rwashenguye abatari bake mu gihugu cye n’abo bakoranye bya hafi, ndetse rwatumye abatandukanye hirya no hino ku isi batangaza ubutumwa bwo kumwunamira.




