Uwahoze ari Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko mu gihugu cya Tanzania, akaba yari n’umudepite uhagarariye akarere ka Kongwa, Job Yustino Ndugai, yapfuye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Kanama 2025, aguye mu mujyi wa Dodoma, aho yari arwariye.
Urupfu rwe rwemejwe na Parezida w’Inteko ya Tanzania akaba na Perezida w’Umuryango Mpuzamahanga w’Inteko Ishinga Amategeko (IPU), Dr. Tulia Ackson, wagaragaje akababaro kadasanzwe nyuma y’ urupfu rutunguranye rw’ uyu munyapolitiki.
Yagize ati:“Mbabajwe no gutangaza urupfu rw’umuyobozi wacu, umunyapolitiki w’inararibonye ndetse na Sipika w’Inteko Ishinga Amategeko ya Tanzania, Nyakwigendera Job Yustino Ndugai, witabye Imana kuri uyu munsi i Dodoma”.
“Ndihanganisha umuryango we, inshuti n’ abavandimwe, byumwihariko abaturage ba Kongwa n’abaturage bose ba Tanzania. Imana ibarinde kandi ibahumurize muri ibi bihe bikomeye.”
Ibiro by’Inteko ya Tanzania byatangaje ko biri gukorana n’umuryango wa nyakwigendera ndetse na komite yateguwe ishinzwe imihango yo kumuherekeza, kandi ko andi makuru ku bijyanye no gushyingura azatangazwa mu minsi iri imbere.
Job Ndugai yavutse Tariki 22 Mutarama 1963, yakunze kugaragara cyane muri Politiki ya Tanzania cyane cyane mu myanya y’ubuyobozi muri Leta yunze ubumwe ya Tanzania aho yabaye umuyobozi w’Inteko kuva mu mwaka wa 2015 kugeza mu ntangiriro za 2022, ubwo yeguraga ku mirimo ye.
Nubwo yari yarasezeye kuri uwo mwanya, mu mwaka wa 2025 yongeye kwiyamamariza guhagararira Kongwa mu nteko ishinga amategeko nka depite abinyujije mu ishyaka riri ku butegetsi rya CCM, maze atsinda amatora.
Urupfu rwa Job Ndugai ruje ari igihombo gikomeye ku gihugu cya Tanzania, cyane cyane mu rwego rwa politiki n’imiyoborere, aho yari azwi nk’umunyacyubahiro, umugabo w’intangarugero kandi wiyemeje gukorera abaturage n’ igihugu cye.




