Madoi Latif wahoze ari umudozi w’umuhanzi Lucky Dube agahunda kagiye kumwicira muri gereza muri Uganda nyuma y’uko bashaka kogosha umusatsi we (dread locks).
Uyu Latif asanzwe ari umunyamideli uzwi cyane muri Uganda kuko asanzwe adodera ibyamamare. Yatawe muri yombi ubwo yari mu ishuri afatanwa n’ababyeshuri be bane n’imashini zidoda.
Abashinjacyaha bashinjaga uyu mugabo w’imyaka 47 icyaha cyo gutunga imyenda no kuyikwirakwiza mu bahanzi barimo nka Bobi Wine. Polisi yavuze ko bamusanganye n’ingofero n’imyenda y’imbere by’inzego gishinzwe umutekano.
Bwana Madoi agiye kumara hafi amezi abiri afungiwe muri gereza ya Kasangati, mu nkengero z’umurwa mukuru, Kampala.
Umwunganizi we George Musisi yatangarije BBC Gahuzamiryango ko umukiriya we yihebye nyuma yo kubwirwa ko agomba kogosha umusatsi we ‘dreadlock’ yamaze imyaka 17 yitaho.
Bwana Musisi avuga ko ko kogosha imisatsi ari uburyo busanzwe ku bagororwa bose bo muri Uganda, ariko kuri Bwana Madoi ngo yari akwiye guhabwa umwihariko ntiyogoshee kuko afite uruhare runini mu kumenyekanisha idini rya Rastafari.
Iyi myumvire yagarutsweho na Robert Kyagulanyi Ssentamu alias Bobi Wine, umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda akaba n’umuririmbyi, aho yahamagariye abayoboke be miliyoni ebyiri ku mbuga nkoranyambaga X guhaguruka bagahagarara bagatabariza Latif.



