Tibor Nagy wahoze ari Umunyamabanga wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ushinzwe Afurika, yashyigikiye icyemezo cy’u Rwanda cyo kwivana mu muryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika yo Hagati (CEEAC), avuga ko kuwuvamo ntacyo bizigera biruhombya.
Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo u Rwanda rwatangaje ko rwafashe icyemezo cyo kuva muri uriya muryango, nyuma yo kuwushinja “kugirwa igikoresho na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ibifashijwemo na bimwe mu bihugu binyamuryango.”
U Rwanda rwafashe kiriya cyemezo nyuma yo kumenya ko RDC yaciye muri bimwe mu bihugu biwugize bikarangira rwimwe inshingano zo kuwuyobora, kandi ari rwo rwari rutahiwe.
Tibor Nagy wabaye Umunyamabanga wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Afurika hagati ya 2018 na 2021, abicishije ku rubuga rwe rwa X yagaragaje ko icyemezo u Rwanda rwafashe gikwiye.
Uyu mudipolomate wanabaye Ambasaderi wa Amerika mu bihugu bya Guinée-Conakry na Ethiopie, yavuze ko CEEAC iri mu miryango itagifite icyo imaze muri Afurika, bityo kuba u Rwanda rwayivuyemo akaba ari yo bizagiraho ingaruka.
Yagize ati: “U Rwanda kuba rwavuye mu muryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika yo Hagati (ECCAS/CEEAC) si igihombo gikomeye kuri icyo gihugu. ECCAS ni wo muryango wa mbere mu miryango nyafurika utagifite icyo imaze, ntacyo ikora usibye amanama.”
Nagy yunzemo ko CEEAC “izaba mbi kurushaho idafite u Rwanda, kuruta uko yari imeze rukiyirimo.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Nduhungirehe Olivier, na we yemeza ko na mbere y’uko u Rwanda rufata icyemezo cyo kwikura muri uriya muryango, n’ubundi wari ugeze aharindimuka.
Yavuze ko kuba u Rwanda rwarikuye muri CEEAC nta kinini rwahombye, kuko wari umuryango umaze igihe urangwa n’imikorere mibi.
Ati: “Ubundi u Rwanda nta kintu kigaragara rwungukiraga muri uyu Muryango w’Ubukungu bw’Ibihugu bya Afurika yo Hagati, kuko uyu muryango uri mu miryango y’Akarere ya AU idakora neza, hari imishinga myinshi y’ibikorwaremezo, yo kwishyira hamwe, idakora. Rero ntabwo u Rwanda n’ubusanzwe mbere y’uko n’iki kibazo kinaza, rwabonaga inyungu igaragara muri uyu muryango wa CEEAC.”
Si ubwa mbere u Rwanda ruva muri CEEAC, kuko no mu 2008 rwayivuyemo ruvuga ko ari ukugira ngo rushyire imbaraga mu yindi miryango rurimo, irimo EAC na COMESA, gusa rwaje kongera kuyisubiramo muri Kanama 2016.




