Uwahoze atoza Amavubi avuga ko byari bitoroshye

Umwongereza wahoze azatoza Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi Stephen Constantine yavuze ko yagiye agorwa cyane mu makipe y’ibihugu yagiye atoza.

Mu kiganiro na The Mirror ubwo yagarukaga ku kuba agiye kureka gutoza amakipe y’ibihugu agatoza amakipe asanzwe (clubs).

Yavuze byinshi ku makipe ya Nepal, Sudani n’Ubuhinde na Malawi, hakiyongeraho u Rwanda.

Ageze ku byo yabonye mu Rwanda, yavuze ko yabashije gufasha iki gihugu kujya mu matsinda y’ijonjora ryo kujya mu gikombe cya Afurika ariko ngo hari ukuntu byari bigowe.

Uyu mugabo ntiyavuze byinshi ku cyatumaga akazi ke, katagenda neza gusa yibanze ku bikorwaremezo.

Ati “ Ndi kumwe n’u Rwanda, twagiye mu matsinda yo  kujya mu gikombe cya Afurika uretse kuba harimo imbogamizi.”

Ati “  Twakiniraga ku bibuga bibi, imipira itari myiza n’ibikoresho nabyo bitari byiza. Gusa umupira w’amaguru ni 11 ku bandi.”

Uyu mugabo yasubije abibaza impamvu yifuza gutoza ‘club’ avuga ko “Byose ni kimwe kuko ni ugukorana n’abantu.”

Constantine ni umwe mu batoza bafaashije cyane Amavubi, yasize u Rwanda ari urwa 68 ku Isi, umwanya mwiza mu mateka ndetse Amavubi ntiyigeze atsindirwa mu rugo.

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Mu mikino 7 yakinnye yatsinzwe umwe wa Congo Brazzaville anganya ibiri n’u Burundi na Maroc.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *