Jado-AS-Kigali-Physio-1-860x827

Uwakoreraga AS Kigali ashobora kuyijyana mu nkiko

Nsabimana Jean de Dieu, wahoze ari umuganga wa AS Kigali, yandikiye ubuyobozi bw’iyi kipe abumenyesha ko bumufitiye imishahara y’amezi 13 ndetse n’andi mafaranga agera kuri miliyoni 6,7 Frw. Naramuka atishyuwe mu gihe kitarenze icyumweru, ngo azitabaza inkiko.

Uyu mugabo, wakoranaga na Muganga Rugumaho Arsène mu kwita ku bakinnyi, avuga ko nyuma yo guhagarikwa batishyuwe amafaranga bari baberewemo ndetse ko n’imisanzu ya RSSB itigeze itangwa nk’uko amategeko abiteganya.

Mu ibaruwa yandikiye ubuyobozi, Nsabimana yibukije ko afite uburenganzira bwo guhabwa imishahara y’amezi yose yakoranye n’ikipe, harimo n’ayo mu Ukuboza 2024 atishyuwe, aho asaba n’andi mafaranga angana na 200,000 Frw yasigaye kuri uwo mushahara.

Yatanze igihe ntarengwa cy’iminsi 7 kugira ngo ubuyobozi bukemure icyo kibazo, bitaba ibyo akazagana inzego zishinzwe umurimo n’amategeko zirimo FERWAFA, Umuyobozi wa Shampiyona y’u Rwanda, inzego z’umurimo mu Karere ka Nyarugenge ndetse n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali.

Amakuru yandi avuga ko atari Nsabimana wenyine ufitiwe amafaranga na AS Kigali, kuko hari n’abandi bakinnyi n’abakozi bahoze muri iyi kipe batarishyurwa imishahara y’imyaka ibiri ishize.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *