Uwari umuyobozi w’umutwe ushinzwe kurinda umugaba mukuru wa FDLR yafashe icyemezo cyo gucika

Uwari ukuriye abashinzwe kurinda umukuru w’umutwe wa FDLR kuri uyu wa Gatanu yafashe icyemezo cyo kwitandukanya n’uyu mutwe arataha nyuma y’imyaka irenga 20 y’ubuzima bwo mu ishyamba.

Uyu ni Capt. Nyirimpeta Aphrodice bitaga Prince, akaba yari umukuru w’umutwe ushinzwe kurinda Maj. Gen. Iyamuremye Gaston uzwi nka Byiringiro Victor akaba ari umugaba w’ingabo za FDLR .

Capt Nyirimpeta yageze mu Rwanda aherekejwe n’abandi barwanyi bane n’imiryango yabo.

m_111
Abarwanyi batahukanye na Capt. Nyirimpeta / Ifoto: KTPress

Nyirimpeta yavuze ko amaze imyaka igera kuri 31 ari umurwanyi ariko ngo nta hazaza ha FDLR. Yakomeje avuga ko abana be bakiri bato yifuza kubaraga ejo hazaza heza. Yongeyeho ko umutwe wa FDLR kuri ubu uri mu bihe bikomeye, aho ngo muri iyi minsi ishize umuyobozi wayo yahungiye mu giturage cya Makomare cyo muri Masisi kubera igitutu cy’indi mitwe y’inyeshyamba badacana uwaka.

Nyirimpeta avuga ko iki cyari igihe kiza cyo gusaba abari bamukuriye uruhushya rwo kujya kureba umuryango we ahantu yanze gutangaza ku mpamvu z’umutekano nk’uko KTPress dukesha iyi nkuru ivuga.

m_110
Capt. Nyirimpeta Aphrodice wari ukuriye umutwe ushinzwe kurinda umugaba mukuru wa FDLR/ Ifoto: KTPress

Ubwo ngo uruhushya yararuhawe, ariko aba ari nabwo abona uko acikira mu birindiro bya Monusco. Ubwo yageraga mu Rwanda, akaba yarazanye n’abandi barwanyi bane.

Akigera mu Rwanda yatangajwe n’iterambere rihagaragara, avuga ko u Rwanda mu by’ukuri rusa neza habayeho impinduka zigaragara. Nyirimpeta avuka mu giturage cya Gatonde, mu Karere ka Gakenke mu Majyaruguru y’u Rwanda.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *