Umugabo witwa Satadri Dutta, wateguye urugendo rwa Lionel Messi mu Buhinde, yatawe muri yombi maze akatirwa gufungwa iminsi 14, nyuma y’imvururu zabaye mu gikorwa cyiswe GOAT Tour.
Ku wa Gatandatu tariki ya 12 Ukuboza 2025, Lionel Messi yageze mu Buhinde aho yari yitabiriye ibikorwa bitandukanye byo kwamamaza izina rye. Muri urwo ruzinduko, yasuye stade yo mu mujyi wa Kolkata, yari irimo abafana barenga ibihumbi 80, bishyuye amafaranga menshi kugira ngo bamurebe.
Nubwo stade yari yuzuye, Messi yamazemo iminota igera kuri 15 gusa, kandi abafana benshi ntibabashije kumubona neza kuko yari akikijwe n’abantu benshi barimo abashinzwe umutekano, abafotora n’abayobozi.
Messi akimara gusohoka muri stade, abafana bagize uburakari bukomeye, batangira gusenya bimwe mu bikoresho bya stade no kujugunya ibintu mu kibuga, bavuga ko babeshywe kuko bari bizezwa ko azakina byibura agatera penaliti, ibyo ntibyigeze bibaho.
Abafana banatangaje ko hari abayobozi bakuru barimo n’abaminisitiri begereye Messi bakabuza rubanda kumwegera. Ibyo byatumye uwateguye iki gikorwa ashinjwa amakosa yose, bituma afungwa by’agateganyo mu gihe iperereza rikomeje.




